Print

Rayon Sports ikomeje kugaraza inyota ku gikombe cy’amahoro

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 27 April 2022 Yasuwe: 622

Kuri uyu wa Kabiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo habereye imikino ibiri ibanza ya 1/4 mu gikombe cy’Amahoro, mu gihe i Ngoma ho habereye umukino umwe.

Rayon Sports ku itara yatsinze Bugesera igite go 1-0 biyiha amahirwe yo kuzajya gukina umukino wo kwishyura ifite impamba n’amahirwe yo kuba yakoroherwa n’umukino mu gihe yabasha gutsinda igitego cyo hanze gisanzwe gihabwa agaciro muri iyi mikino.

Ni umukino wabaye ku i Saa kumi n’ebyiri zuzuye, aho Rayon Sports yahise itsinda igitego hakiri kare ku munota wa 12, gitsinzwe na Musa Esenu n’umutwe, kuri Coup-franc yari itewe na Iranzi Jean Claude.

Undi mukino wabaye wahuje AS Kigali na Gasogi , umukino waje kurangira AS Kigali itsinze igitego 1-0, cyatsinzwe na Shabban Hussein Tchabalala mu gice cya kabiri cy’umukino.