Print

Bamwe mu bitabiriye Miss Rwanda batangiye kuvuga ibyo bari baratinye kuvuga

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 27 April 2022 Yasuwe: 3370

kuri uyu wa Kabiri 26 Mata 2022 urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Umuyobozi wa Miss Rwanda Ishimwe Dieu Donnée ukekwaho ibyaha byo gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina abakobwa bitabira irushanwa rya Miss Rwanda.

Kuva iyo nkuru yamenyekana ku mbugankoranyambaga zose ibiganiro byabaye Miss Rwanda kugeza ubu bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa batangiye kugaragaza ko bari babitse byinshi byo kuvuga ariko barabuze aho bahera.

Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2021 yanditse kuri Twitter agaragaza ko hari ibyo azi kuri iyi ngingo yari yarabuze uko abivuga.

Ati “ kenshi nashatse kugira icyo mvuga ariko icyo gihe sinabishoboye kuko kuvuga nta bimenyetso byari kwangiza kuruta uko byari gufasha.”

Nyuma y’uko RIB yinjiye muri iki kibazo ndetse umuyobozi rwa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa agafungwa, Akaliza Amanda yiyemeje kuvuga ibyo yari amaze igihe abitse ku mutima abinyijije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Ati “ Ubu noneho ntabwo nshobora gukomeza guceceka. Ibi nanditse ni uburyo bwo kugaragaza aho mpagaze nizera ko byatera imbaraga abakobwa kwihagararaho bakabwira ibyabo polisi mu gihe babyifuza.”

I am not here to speak on behalf of any of the women that passed through Miss Rwanda. Because each one had their own experience that deserves to be told only by them. Nor am I here to respond to questions being asked on social media about this topic. https://t.co/aTizFvmGNi

— Amanda Akaliza (@ssouljahh) April 26, 2022

But now that it is in the open I cannot stay silent this time. This tweet is to publicly show where I stand in hopes that it will encourage the women to stand up for themselves and speak to the police if they so wish.

— Amanda Akaliza (@ssouljahh) April 26, 2022