Print

Umutoza Cassa André yerekanye ubuhanga bwe mu mukino AS Kigali yatsinzemo Gasogi United

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 27 April 2022 Yasuwe: 803

Ku mukino wo ku munsi w’ejo tariki ya 26 Mata 2022 , wahuje ikipe ya AS Kigali na Gasogi United kuri Stade ya Kigali , wari umukino wa mbere w’umutoza Casa Mbungo André yari kugaragarizamo impinduka ku ikipe imaze igihe iri mubihe bitoroshye byo gutsindwa.

Igice cya mbere cy’umukino nta mahirwe akomeye amakipe yombi yigeze abona uretse Gasogi United ku munota wa 37 ubwo Malipangu Théodore yateraga mu izamu ariko umunyezamu Ntwari Fiacre awukuramo.

Umukino wakomeje gukinirwa mu kibuga hagati ariko ubona ko Gasogi United iri hejuru ya AS Kigali. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
AS Kigali yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Kalisa Rashid yahaye umwanya Ramadhan.

Izi mpinduka zafashije AS Kigali kuko yatangiye gusatira cyane ndetse ku munota wa 56 yabonye amahirwe akomeye ariko Kakule Mugheni Fabrice yabonye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina ariko awuteye unyura hanze y’izamu.

Ku munota wa 64, Heron wa Gasogi United yabonye ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ikosa yakoreye Ramadhan ahita ahabwa ikarita itukura ava mu kibuga.

Ku munota wa 67, Ramadhan yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko unyura hanze yaryo.

Shabani Hussein Tchabalala yaje kubonera AS Kigali igitego cya mbere ku munota wa 69 ku mupira wari uhinduwe imbere y’izamu na Rugirayabo Hassan.
Gasogi United yakomeje gushaka uko iki gitego, ishyira igitutu kuri AS Kigali ndetse ibona amahirwe ariko ntibayabyaza umusaruro. Umukino warangiye ari 1-0.

Uyu mukino wari uwa mbere ku mutoza Casa Mbungo André wagarutse muri AS Kigali yahesheje Igikombe cy’Amahoro mu 2014, asimbuye Mike Mutebi wirukanywe ku wa Mbere kubera umusaruro mubi.
Gasogi United izakira umukino wo kwishyura uzaba mu cyumweru gitaha, tariki ya 3 Gicurasi 2022.