Print

Ibyo wamenya kuri Miss Akaliza wabimburiye abandi akavuga ukuri ku irushanwa rya Miss Rwanda [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 27 April 2022 Yasuwe: 3945

Nyuma yaho Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rwemeje ko rwataye muri yombi Kagame Ishimwe Dieu Donnée ukwekwahi gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ibivugwa ni byinshi.

Miss Akaliza Amanda yifashishije konti ya New Times, yanditse avuga ko hashize igihe kinini ashaka kugira icyo avuga ariko niyabishobora kuko ‘kuvuga nta bimenyetso byari kwangiza kuruta uko byari gufasha’.

I am not here to speak on behalf of any of the women that passed through Miss Rwanda. Because each one had their own experience that deserves to be told only by them. Nor am I here to respond to questions being asked on social media about this topic. https://t.co/aTizFvmGNi

— Amanda Akaliza (@ssouljahh) April 26, 2022

Akaliza yavuze ko ubwo ibintu byatangiye kujya hanze adashobora ‘gukomeza guceceka’. Avuga ko ibyo yanditse ari uburyo bwo kugaragaza aho ahagaze, kandi bishobora no gufasha abandi bakobwa gutinyuka bakavuga, bakaba babwira polisi ‘mu gihe babyifuza’.

Uyu mukobwa yavuze ko yifatanyije n’abakobwa bagenzi be. Kandi yiteguye gufasha buri wese ushaka kugira icyo avuga. No kumushyigikira ‘igihe nzaba nkenewe’, kandi azabyumva n’igihe uwo mukobwa azaba ashaka kubyikorera mu buryo bwe.

Yavuze ko atavuze mu izina rya buri mukobwa wanyuze muri Miss Rwanda. Kubera ko buri wese afite urugendo yanyuzemo yakwivugira.

Uyu mukobwa kandi yavuze ko bidatunguranye kuba ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe ari kimwe mu bibazo benshi bahanganye nacyo ku Isi muri iki gihe.


Avuga ko imyaka ibaye myinshi, ubuzima bwo mu mutwe bugaragazwa nk’ikibazo gihangayikishije mu kugishakira igisubizo. Agaragaza ko buri wese ufite iki kibazo akwiye gufashwa agakira.

Miss Akaliza Amanda n’umwe mubakobwa bitabiriye iri rushanwa ba bahanga bafite ufite imitekerereze yihariye.Yize muri Uganda, u Rwanda, Zimbabwe no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umunyamideli wabigize umwuga unabarizwa muri imwe muri kompanyi zikorera mu Mujyi wa New York muri Amerika.

Amanda yasoje kwiga ibijyanye n’imitekerereze ni nabwo yahise yiyemeza kwiga ibijyanye n’ububanyi n’amahanga. Ibi ariko bigaherekezwa n’impano ye yo kuririmba no kumurika imideli .

Uyu mukobwa ubwo yarari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda Akaliza yavuze ko yize ari umuhanga, binagaragazwa n’amasomo yagiye atsinze. Avuga ko yakuze akunda kuba umunyamategeko ariko ageze muri Kaminuza yarahinduye atangira kwiga ibijyanye n’imitekerereze ya muntu.

Uyu mu Miss w’umuhanzi afite indirimbo ebyiri ziri kuri Soundcloud no kuri Apple Music. Imwe yitwa ‘Nobody’s fool’ yayanditse mu myaka ibiri ishize, yavuze ko iyi ndirimbo ishishikariza abantu kurwanira agaciro kabo ntibemera no kwimenya.

Miss Akaliza yarafite umushinga wita ujyanye n’ubuvuzi bwo mu mutwe yasobanuye avuga ko yashakaga kwerekana ko dufite ubuvuzi kuri iki kibazo.