Print

Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yageze muri Uganda mu ruzinduko rw’akazi

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 27 April 2022 Yasuwe: 788

Filipe Nyusi Perezida wa Mozambique, yatangiye uruzinduko rw’iminsi 3 mu gihugu cya Uganda aho azagirana ibiganiro na mugenzi we bigamije ubufatanye mu iterambere.

Yakiriwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe na Minisitiri ushinzwe ubunayi n’amahanga Gen. Jeje Odongo ari kumwe n’abandi bategetsi b’iki gihugu .

Perezida Nyusi yakirijwe imizinga y’imbuda 21 yarashwe mu kirere mu buryo bwo kumuha ikaze mu gihugu cya Uganda.

Perezida Nyusi na Perezida Museveni biteganijwe ko bari buganire ku mikoranire y’ibihugu byombi muri Politiki ,ubukungu ,imibereho n’umuco ugamije iterambere

Mozambique na Uganda bifitanye umubano w’amateka umaze imyaka kuko wahereye mu 1970 nyuma y’uko ibihugu byombi bibonye ubwigenge .

Yoweri Museven yavuze ko mu basirikari 28 bakomeye mugisirikare cye kuva kitwa Front for National Salvation, nyuma kitwa the National Resistance Army mbere y’uko kibaye bidasubirwahio (UPDF) Uganda People’s Defence Force, baherewe imyitozo mu ntara nini ya Mozambique yitwa Cabo Delgado.
Icyakora ngo muri abo bose 28, abakiriho ni 4 gusa barimo Gen. Yoweri Museveni uyoboye Uganda kuri ubu, Gen. Caleb Akandwanaho, Gen. Ivan Koreta na Brig. Bosco Omure.

Muri iri tsinda ry’abasirikare kandi harimo na Fred Rwigyema, washinze akanatoza umutwe wa RPF ( Rwandan Patriotic Front) warwanye ukanafata ubutegetsi mu Rwanda mu 1994.

Perezida Nyusi aherutse kwakira Museveni i Maputo mu 2018 , mu ruzinduko rw’iminsi 3 nawe yari yahagiriye. Icyo gihe baganiriye ku gufatanya mubya gisirikare,ubukerarugendo, diporomasi n’ubucuruzi.

Muri urwo ruzinduko Perezida Museveni yashimangiye ko igisirikare cye gifite imizi muri Mozambique.

Perezidansi ya Mozambique yavuze ko abakuru b’ibihugu byombi barebera hamwe intambwe yatewe ku bufatanye bw’ibihugu byombi no gushimangira imirongo migari y’ubufatanye yashyizweho ubwo Museveni yabasuraga.

Ubusanzwe Mozambique yohereza muri Uganda ibikomoka ku mafi, isukari n’amavuta y’ubuto. Mu gihe Uganda yo iha Mozambique ibigori,ibishyimbo,imbuto,inyama n’ikawa.