Print

Umuhungu wa Katauti yabyaranye na Oprah yarijije nyina mu birori by’Isakaramentu yahawe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 27 April 2022 Yasuwe: 5061

Umwana w’umuhungu witwa Krish Ndikumana wa nyakwingendera Ndikumana Hamad Katauti wahoze ari kapiteni w’Amavubi yasingiye ,Irene Uwoya benshi bazi ku izina rya Oprah kubera filimi yakinyemo yashimiye nyina nyina mu birori byo kwishimira ko yahawe Isakaramentu ryo Gukomezwa.

Ku ya 24 Mata nibwo Krish Ndikumana yahawe Isakaramentu ryo gukomezwa, ni nyuma y’uko muri Kamena 2021 yari yahawe iryo guhazwa.

Mu birori byo kwizihiza uyu munsi mukuru, uyu mwana wari wambitswe imirimbo ameze nk’igikomangoma, yafashe ijambo maze ashimira nyina mu magambo yatumye amarangamutima ya Oprah azamuka maze akarira.
Krish yagize ati “uyu munsi wampaye ikindi kintu nk’ibyo nambaye uyu munsi, aho kurara, ibyo kurya kugeza kuri iki kirori, amasabukuru yanjye yose, ubuzima bwanjye bwose nukuri mama warakoze.”

Irene Pancras Uwoya yamenyekanye mu Rwanda nyuma yo kurushingana n’uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Ndikumana Hamad Katauti witabye Imana muri 2017.
Aba bombi baje gutandukana, ibinyamakuru byinshi birimo n’ikitwa The Citizen byanditse ko batandukanye ku mpamvu z’uko uyu mugore yari inshoreke y’abahanzi batandukanye ariko uwagarusweho cyane yari Diamond.

Ku wa 28 Ukwakira 2017 yakoze ubukwe n’uwitwa Dogo Janja ariko urukundo rwabo ntirwamara kabiri baza gutandukana atangira ubuzima bushya mu rukundo rwe.
Tariki ya 26 Ukwakira 2019, ku nshuro ya gatatu yakoze ubukwe n’umuzungu bwaciye agahigo ko guhenda muri Tanzania kuko bwatwaye agera kuri miliyoni mirongo inani z’amashiringi ya Tanzaniya (80,000,000).