Print

Aline Gahongayire yambitse Mama we impeta, Amusezeranya ibintu bikomeye (Video)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 27 April 2022 Yasuwe: 2909

Uyu muramyi ukunzwe na benshi cyane akunze kugaraga mu bikorwa by’urukundo afasha abantu bababaye akabafasha kugarura ikizere cy’ubuzima.

Aline Gahongayire ufite ubuhamya bukomeye ndetse benshi bigiraho akunze kugaragaza Mama we nk’inshuti ye magara abinyujije ku mbugankoranyambaga ze.

Kuri iyi shuro noneho yongeye kuzamura amarangamutima y’abantu benshi ubwo yagaragazaga amashusho arimo yambika Mama we Impeta ayivugiraho amasezerano menshi nkuko tubizi kubashyingiranwa cyangwa se dufata impeta nk’igihango gikomeye.

Ni amashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram arangije agira ati"Iyi ni impeta nkwambitse y’ikimenyetso cy’urukundo dukoranye uyumunsi, ndagusezeranya ko ntazaguhemukira, ko ntazaba ikirara, ko ntazaba uworoheje, Nzaba umuntu ukomeye,nzubaha Imana, nzakorera Imana, Nzaguhesha ishema, nzaguhoza amarira warize,Nzubaha Imana yawe, Imana yawe izaba iyange,iki n’ikimenyetso dukoranye uyu munsi ko utazongera kurira ukundi ahubwo uzasaza useka, uzajya urota useke, ubyuke useke kuko ntakintu kibi kizakugeraho kuko urakunzwe asoza agira ati Urukundo ngukunda ruruta urwo undi muntu wese yagukunda.

Aline kuri we ntago yabonye ko bihagije yakomeje kumagambo yaherekeje aya mashusho agira ati" Mama ni wowe tuziranye igihe kirekire imyaka 35 nziranye nawe nasanze uri ndahemuka, inyangamugayo, umushumba utaragirira ibihembo.

Arakomeza ati" Ni wowe Rukundo, ndashima Imana yemeye ko mvukira muri wowe, Mama ni wowe wampetse kugeza nubu umbikiye amabanga niwubahwe.

Ku myaka 60 Imana ikikuduhaye ku isi ndayishimiye kandi nyisaba gukomeza kukongerera indi myinshi kuko iyo wahawe wayibyaje umusaruro na magingo aya uri Intwari.

Yongeraho ati" Mama nkunda ko uri umubyeyi wa bose kandi utarobanura, icyo ntabasha kuguha Imana izakiguha arangije aramushimira.

Aline Gahongayire yasoje yifuriza Mama we kubaho nk’umubyeyi afata nk’ujyanama we ukomeye ati" ubereye ibyiza Mubyeyi Isezerano ngiryo.

View this post on Instagram

A post shared by Aline Gahongayire (@alga_love)