Print

Soudan: Imvururu zahitanye abantu 70 naho 11 barakomereka

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 27 April 2022 Yasuwe: 568

Mu murwa mukuru Juba, byibura abantu 72 bamaze kwicwa naho abagera kuri 11 bakomerekejwe bikabije n’ututsiko tw’abaturage bahanganye muri Soudan y’Epfo.

Ingabo za l’ONU zishinzwe kubungabunga amahoro muri ako gace UNMISS zasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko bamaze kwakira ibirego 64 by’abagore bafashwe kungufu mu gace abaturage bashyamiraniyemo.

Riti “UNMISS ihangayikishijwe bikomeye n’ibikorwa by’ubunyamaswa byibasiye abaturage bo mu gace ka Leer kugarijwe n’imirwano , birimo kwibasira abagore bafatwa ku ngufu, ubwicanyi, ubuhotozi, gutwika abantu ari bazima n’ibitero byibasiye icyaro Leer muri Soudan y’Epfo.

“ibyo bayaha by’urugomo byose byibasiye inyokomuntu, biri gukorwa n’urubyiruko rwitwaje intwaro mu gace ka Koch na Mayendit.”

Babiri barokotse urwo rugomo bavuze ko insore sore zabafashe ku ngufu ubwo bari basohotse aho bari bihishe bagiye gushakira abana babo ibyo kurya

“undi mudamu uherutse kubyara yavuze ko nawe yafashwe kungufu aranakubitwa bikabije mugihe kingana n’iminsi itatu.ati nahungabanyijwe n’igitero cy’ubunyamaswa ku baturage ba Leer

Uhagarariye ubunyamabanga bukuru muru Soudan y’apfo Nicholas Haysom yavuze ko “bagomba kugira icyo bakora bafatanije kugirango abarokotse ubu bwicanyi bahabwe ubutabera bukwiye kandi bahabwe ubufasha bakeneye byihuse.
UNMISS yavuze ko Raporo yayo yagaragaje ko byibura abantu ibihumbi 40,000 bamaze guhunga ubwicanyi bubera mu gace ka Leer naho abandi ibihumbi bambutse uruzi rwa Nile bahungira I Fangak mu mugi wa Jonglei.

Imirwano ishyamiranije abaturage bo mucyaro cya Leer ishingiye ku bwumvikane bucye hagati y’amoko no gushaka kwigarurira tumwe muduce n’imitungo muri Soudan y’Epfo.