Print

Ikigananiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ cyari gikunzwe na benshi mu Rwanda cyahagaritswe

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 28 April 2022 Yasuwe: 2806

Ikiganiro ’Urukiko rw’Ubujurire’ cyatangiye kumvikana kuri Fine FM tariki ya 4 Ukwakira 2021, kikaba cyakorwaga n’abanyamakuru batatu Kalisa Bruno Taifa, Horaho Axel na Sam Karenzi bose bakoranaga kuri Radio10, nyuma baje kongeramo imbaraga bazanamo Niyibizi Aime utarahatinze kuko yahise ajya kuri Radio 1 n’ubundi basigara ari 3.

Iki kiganiro cyari gikunzwe na benshi bitewe n’uburyo abagikoramo bagikoraga, bavuga ukuri kose badaciye ku ruhunde (bakundaga kwita ubwino cyangwa kumena umuceli), uburyo bajyaga impaka n’ibindi, guheratariki ya 22 Mata 2022 ntabwo cyari kicyumvikana kuri iyi Radio.

Mu itangazo iyi radio yasohoye, yavuze ko iki kiganiro cyabaye gihagaze kubera impamvu zitabaturutseho ariko bizeza abakunzi bacyo ko kizagaruka vuba.
Bati “Fine FM 93.1, iramenyesha abakunzi b’ikiganiro Fine Sports (Urukiko rw’Ubujurire rw’imikino) ko kubera impamvu zitaduturutseho ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino cyahagaze by’igihe gito, kuva tariki ya 22/04/2022.

Tuboneyeho kubamenyesha ko iki kiganiro kizagaruka mu minsi ya vuba. Ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino kizagaruka mu isura nshya n’amakuru y’imikino utasanga ahandi nk’uko bisanzwe.”

Amakuru agera ku UMURYANGO yamenye ni uko impamvu yo guhagarara kw’iki kiganiro ari uko bamwe mu bagikora bagiye kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku isonga hari Kalisa Bruno Taifa, amakuru avuga ko mu minsi ya vuba we n’umuryango we bazimukira muri Amerika kuko ibintu byose byamaze kujya ku murongo, ni nyuma y’uko mu minsi ishize yatsinze ikizamini (Interview), ibindi byangombwa byo yari yarabibonye.

Undi ni Axel Horaho urimo kwitegura gukora ubukwe na Masera Nirira Nicole buzaba tariki ya 11 Kamena 2022. Biteganyijwe ko nyuma y’ubu bukwe na we azahita ajya kubana n’umugore we muri Amerika kuko ari ho asanzwe aba.
Bivuze ko iki kiganiro cyari gisigaranye umunyamakuru umwe, Sam Karenzi akaba n’umuyobozi w’iyi radio gusa na we akaba amaze iminsi ari mu gihugu cya Kenya aho bivugwa ko ari muri gahunda zitandukanye n’akazi k’itangazamakuru asanzwe akora.

Bivugwa ko izi gahunda ariko arimo azifatanya no gushaka no abasimbura b’aba banyamakuru bagiye kuva muri iki kiganiro kugira ngo kizagarukane uburyohe nk’ubwo cyahoranye.

Horaho Axel witegura kurushinga hari amakuru avuga ko yitegura kujya muri Amerika

Kalisa Bruno Taifa agiye kwimukira muri Amerika n’umuryango we