Print

Ihere ijisho uburanga bw’umwana wabaye Miss Photogenic muri Miss Litle Universe i Kampala(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 28 April 2022 Yasuwe: 3174

Uyu mwana uri mu kigero kimyaka irindwe yitabiriye iri rushanwa kuva kwa 11-28/08/2021 aza kwegukana ikamba ry’umwana wahize abandi mu kuberwa n’amafoto.

Pihu yitabiriye amarushanwa atandukanye y’abana yo kumurika imideri ku isi ndetse agaragara no no muri Kampala Fashion Kids.

Uyu munyamideri ukiri muto yamenyekanye ubwo yegukanaga iri kamba abenshi batangazwa n’ubwiza bwe ndetse banavuga ko asa na Miss naomie mu buryo butandukanye aho bamwe bavugaga bati" Ni umwana wa Naomie, ni murumuna we, barasa, baseka kimwe n’ibindi byinshi byatumye arushako kumenyekana ndetse no gukurikirwa ku mbugankoranyambaga akoresha.

Pihu afite ababyeyi badahuje ubwenegihugu aho Papa we ari Umunyarwada, Mama we akaba ari Umurundikazi ariko bakaba batuye mu Gihugu cya Uganda.

Pihu yitabiriye irushanwa rya Miss Litle Universe muri 2021 ubwo ryitabirwaga n’abana bari mu kigero kimyaka itatu ni itanu.

Pihu akunze kugaragara arimo amurika imideri ari kumwe n’abandi bana