Print

Umuhanzi Platini P yerekanye inzu y’umuturirwa yujuje i Bugesera[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 28 April 2022 Yasuwe: 4091

Umuhanzi Nemeye Platini uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi, amaze iminsi yimukiye mu nzu ye bwite yujuje mu Karumuna ho mu Karere ka Bugesera, nubwo akiri mu mirimo ya nyuma yo kuyisoza neza.

Umwe mu nshuti ze zahafi yatangaje ko , Platini P aherutse kwimukira mu karumuna mu nzu ari kuhuzuza, ikaba imwe mu nziza z’abahanzi n’ibindi byamamare mu Rwanda.
Iyi nzu igeretse, yubatse mu buryo bugezweho, Platini yari amaze igihe ari kuyubaka ndetse amakuru ahari avuga ko nubwo yayimukiyemo hari imirimo ya nyuma ari kurangiza.

Platini ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda, uyu musore watangiranye n’itsinda rya Dream Boys nyuma yo gutandukana na mugenzi we TMC aza gutangira urugendo rwo kwikorana umuziki ku giti cye.
Nyuma y’igihe gito atangiye umuziki ku giti cye amaze gukora nyinshi mu ndirimbo zakunzwe bikomeye ndetse ubu yanabonye sosiyete yo muri Nigeria imufasha mu bijyanye na muzika.


Amafoto ya IGIHE