Print

Rubavu: Abaturage batunguwe n’inkangu yahitanye abana babiri

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 28 April 2022 Yasuwe: 1369

Ibi byabaye kuri uyu wa kane 28 Mata 2022 Saa Moya za mugitondo, Habimana Aaron, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, avuga ko inkangu yabaye nta mvura yaguye, icyakora avuga ko ari ingaruka z’imvura imaze iminsi igwa.

Yagize ati "Nta mvura yaguye n’ejo ntayaguye, gusa imaze iminsi igwa, biboneka ko ari ingaruka z’iyo imaze iminsi igwa."

Habimana avuga ko abana bahitanywe n’inkangu ari babiri, kuko aribo bavugwa n’ababonye inkangu iba.

Ati "Abana babiri bari bagiye kuvoma ni bo bamenyekanye, kuko abandi bacyekwa bagiye baboneka."

Inkangu yabereye mu Kagari ka Nyundo, ikurikiye indi yabaye muri Gashyantare nayo yatwaye imyaka.

Ati "Nta baturage bari bahatuye ahubwo hari imyaka, ibisheke by’abaturage nibyo byangijwe ku buso bunini."

Habimana avuga ko ahangijwe n’inkangu abaturage bagiye kuhatera amashyamba abafata ubutaka, birinda ko n’ubutaha hakongera hakagenda.