Print

Umunyabigwi Mino Raiola wareberaga inyugu abakinnyi benshi ku Isi yitabye Imana

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 28 April 2022 Yasuwe: 1308

Ibitangazamakuru byo mu Butaliyani byatangaje ko uyu mugabo yari amaze igihe arwaye ndetse iyi ndwara akaba ariyo yamuhitanye.

Uyu Mutaliyani yajyanywe mu bitaro by’i Milan muri Mutarama uyu mwaka aho yaje no ku bagwa, nyuma yoherezwa mu rugo kuba ariho yitabwaho gusa byaje kurangira iyi ndwara imuhitnye.

Raiola wamenyekanye cyane kugira uruhare mu igura n’igurisha (transfers) ry’abakinnyi bakomeye ku Isi ndetse n’ubwenge yakoreshaga kugira ngo yumvikanishe umukinnyi n’ikipe ku munota wa nyuma byari byarananiranye.

Uyu mugabo yakangaranyije Isi ubwo yazanaga Pogba muri Manchester United avuye muri Juventus yo mu Butaliyani atanzweho akayabo ka miliyoni 89 z’amapawundi mu 2016, anaba umukinnyi wa mbere iyi kipe y’i Manchester iguze.

Uyu mugabo wari utunze miliyoni 68 z’amapawundi, yarebereraga inyungu z’abakinnyi bakomeye ku Isi barimo Paul Pogba, Zlatan Ibramovic, Erling Haaland, Matthijs De Light, Lukaku, Balotelli, Verratti, Mkhitaryan na Gianluigi Donnarumma.

Urupfu rwa Raiola rwababaje abasportif bose ku Isi kuko yari umugabo wari ufatiye runini ruhago y’Isi.

Raiola yitabye Imana ku myaka (’ azize uburwayi

Sorce: The Sun