Print

Angola: Miliyari 100 z’amadorari yakuwe mu Gihugu mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 28 April 2022 Yasuwe: 825

Umushinjacyaha mukuru i Luanda yatangaje ko miriyari zisaga 100 z’amadorari yakuwe mu bubiko bw’igihugu cya Angola mu buryo butemewe n’amategeko.

Muri 2017 ku butegetsi bwa Perezida José Eduardo dos Santos wasozaga manda ye muri Angola nibwo ubu bujura bwakozwe, aho aka kayabo k’amadorari kanyerejwe kakoherezwa mu bihugu by’amahanga.

Icyo gihe , Angola ayari mu nkubiri y’amatora yasize Perezida João Lourenço akuyeho José Eduardo dos Santos wari umaze imyaka 38 ku butegetsi.

Perezida João Lourenço yahise atangiza gahunda yo kurwanya ruswa yasaga niyamaze gushinga imizi ku butegetsi bw’uwo yari asimbuye Eduardo dos Santos.

Uku kurwanya ruswa kwatangijwe na Perezida João Lourenço mu gihugu yatangiye kuyobora 2017 kwatanze umusaru.

Nyuma y’imyaka ine gusa, ni ukuvuga muri 2021Umuryango mpuzamahanga uharanira guca ruswa washyize Angola ku mwanya w’ 136 mu bihugu 180 yakoreyemo ubushakashatsi kuri ruswa, ivuye ku mwanya 167 yariho muri 2017.


Comments

bwenge 30 April 2022

Leta ntihomba bazashaka andi