Print

Bombe Z’Abiyahuzi Zahitanye abantu 19 muri Afuganistani

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 29 April 2022 Yasuwe: 351

Ibisasu bibiri bitandukanye byaturikijwe mu modokari zitwara abagenzi mu majyaruguru ya Afuganistani

Ibyo bisasu byaturikijwe kuri uyu wa kane, byishe abantu bagera ku icyenda abandi 13 barakomereka.

Mohammad Asif Waziri, umuvugizi w’igiporisi cy’intara byabereyemo yavuze ko izi bombe zaturitse mu bihe bitandukanye mu bice bya Mazar-e-Sharif, umurwa mukuru w’intara ya Balkh.
Abo igitero cyashakaga guhitana n’ abayisilamu b’abashiite, nkuko yabivuze.

Umutwe w’iterabwoba wa leta ya kiyisilamu wemeye ko ari wo wakoze icyo gitero.
Ibi bitero bije bikurikiye ibindi bitero by’iterabwoba byaranzwe muri Afuganistani uku kwezi, byahitanye abarenga 10 hamwe n’abatari bake bakomeretse.

Abatalibani bari ku butegetsi muri Afuganistani muri iki cyumweru bavuze ko abashinzwe umutekano babo bakuyeho umutwe w’iterabwoba ISIS-K ubangamiye Afuganistani. Gusa ngo ibikorwa byo kurangiza udusigisigi twawo biracyakomeza.

Icyakora Abanyefuganistani mu gihugu kimwe n’amahanga ntibakunze kwemera ibi bitangazwa n’ubutegetsi bw’Abatalibani.