Print

Ibihugu byo mu Burayi bishyize hamwe muri NATO byaba bikomeje guhembera intambara?

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 29 April 2022 Yasuwe: 2681

Nta gihe gishize Uburusiya buteye Ukraine buyiziza gushaka kuyibera umwanzi binyuze mu kumvira mu muryango ubahuza wa NATO.kuri ubu ubukana bw’iyi ntamabara buri kugenda bufata indi ntera nyuama y’aho Ukraine itangiye guhabwa intwaro zo kwirwanaho.

Ni imigirire y’ Ibihugu byo mu Burayi bishyize hamwe mukitwa NATO, isa nigamije gukongeza isi yose intambara, kuko bimwe mu bihugu by’ibihanganjye bisanzwe bikomeye mu gisirikare batavuga rumwe k’ugomba guhabwa amaboko n’igihe abikeneye.

Kuri ubu, Leta zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu byo mu Burayi bishyize hamwe muri NATO bikomeje kohereza intwaro muri Ukraine, binashyigikiye umugambi wo gutangira kuzohereza muri Taiwan kuko ngo ishobora kugabwaho ibitero n’u Bushinwa.

Icyo bapfa nta kindi nuko Taiwan ivuga ko yigenga, u Bushinwa buvuga ko ari agace kabwo ndetse byemerwa n’ibihugu byinshi.

Muri iki gihe hari benshi mu batuye Taiwan bigumuye, bashaka ko yigenga bisesuye.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza, Liz Truss na mugenzi we wa Amerika Antony Blinken, bombi muri iki cyumweru batangaje ko bashyigikiye gahunda yo koherezayo intwaro.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe amakuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Xie Yongjun, kuri uyu wa Kane yanditse kuri Twitter ko bamagana imvugo za Blinken ubwo yari imbere y’inteko ishinga amategeko.

Icyo gihe ngo yavuze ko ubutegetsi bwa Amerika “bwiteguye gukora ku buryo Taiwan ibona uburyo bwose bukenewe bwo kwirwanaho ku gitero cyose yagabwaho.”

Xie yashimangiraga amagambo ya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Wang Wenbin, ku wa Gatatu wabwiye abanyamakuru ko ibyo bikorwa bashaka kwinjiramo bihabanye no kuba bemera ko Taiwan ari kamwe mu duce tugize u Bushinwa bwagutse.

Ibikorwa bya Amerika ngo bigamije gutera inkunga abanya-Taiwan bigumuye, binyuze mu kugurisha intwaro zikomeye icyo kirwa.

Yagize ati "Amerika yemera ko Taiwan ari agace k’u Bushinwa, ariko ikomeza kuvuga ko u Bushinwa bushobora gutera Taiwan. Ibi si ukwivuguruza, igihugu gishobora kugaba igitero ku butaka bwacyo?"

Wang yakomeje asaba Leta ya Washington "kudasuzugura ubushake bukomeye, ukwiyemeza n’ubushobozi by’abaturage miliyari 1.4 b’Abashinwa, mu kurengera umutekano n’ubusugire bw’igihugu."

Yakomeje avuga ko bitabaye ibyo, hazabaho "ikiguzi kidashobora kwihanganirwa kuri Amerika ubwayo."

Wang kandi yavuze ku magambo ya Truss, watangaje ko bashaka ko habaho icyo yise "global NATO" cyangwa se NATO yaba igera ku isi hose, mu gukemura ibibazo biri mu gice cya Aziya.

Ngo byakorwa ibyo bihugu byishize hamwe biha Taiwan intwaro zikomeye nk’uko bikomeje kubikora muri Ukraine.

Amerika n’u Bwongereza bikomeje gufatanya mu guha intwaro Ukraine, mu ntambara irimo kurwana n’u Burusiya.

Ni intambara nayo ishingiye ku buryo Ukraine yashakaga kwinjira muri NATO, ibintu byafashwe nk’ibibangamiye bikomeye umutekano w’u Burusiya.

Abakurikiranira hafi iby’intambara ziri kwaduka mu burayi,bashinja America n’abambari bayo guhembera intambara zishobora no kugeza kuya gatatu y’isi yose.