Mu Karere ka Kayonza,Umusore w’imyaka 20 yafatanywe umwana w’umukobwa w’imyaka 15 bararanye, asohokana umuhoro ashaka gutema abari baje kumufata ahita yiruka arabasiga.
Abaturage bavuga ko uyu musore yararanye n’umwana w’umukobwa ufite imyaka 15 wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye aho ngo inshuro nyinshi amurarana bugacya ajya kwiga.
Amakuru yatanzwe n’abaturanyi b’uyu musore ko mu nzu hari harayemo umukobwa ukiri muto kandi ngo si ubwa mbere yari aharaye ahubwo ngo yari yaramugize nk’umugore we.
Kuri ubu inzego zose zahagurukiye kumushakisha ngo kuko batakwihanganira umuntu usambanya umwana.
Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga mu kugira abana benshi basambanywa, abenshi mu babasambanya bakunze gutoroka abandi bakihererana imiryango y’abana baba basambanyije bakiyunga nubwo biba bitemewe.