Print

U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Botswana y’ubufatanye

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 29 April 2022 Yasuwe: 348

1. Kuva ku wa 26 kugeza ku wa 28 Mata 2022, u Rwanda rwakiriye inama ya mbere y’akanama gashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Botswana (JPCC). Inama yabereye i Kigali kuri Hoteli Serena.

2. Intumwa z’ibihugu byombi zari ziyobowe na Hon. Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga ku ruhande rw’u Rwanda, na Hon. Dr. Lemogang Kwape, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ku ruhande rw’igihugu cya Botswana. Inama yaranzwe n’ubwuzuzanye n’ubusabane busesuye.

3. Abagize akanama gashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, bashimye umubano mwiza usanzwe hagati y’ibi bihugu, ushingiye ku ndangagaciro zibiranga zirimo demokarasi, imiyoborere myiza, imiyoborere igendera ku mategeko no kubaha uburenganzira bwa muntu. Aka kanama kashimangiye uruhare rudasubirwaho rw’iyi nama mu gukomeza ubucuti n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ku nyungu bifitanye.

4. Nyuma yo kungurana ibitekerezo, impande zombi zemeye gusinya amasezerano akurikira:

• Amasezerano y’ubujyanama mu by’ububanyi n’amahanga;

• Umushinga w’amasezerano mu birebana n’amabuye y’agaciro n’undi mutungo kamere;

• Umushinga w’amasezerano mu birebana n’urwego rw’amagereza.

5. Abagize akanama gashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Botswana (JPC), bibukije ko ababishinzwe bagomba gusuzuma ko amasezerano yasinywe ashyirwa mu bikorwa kugira ngo agere ku cyo agamije. Banasabye kandi kwihutisha ibiganiro bigamije ko hasinywa andi masezerano y’ubufatanye mu zindi nzego mu rwego rwo kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

6. Abagize akanama gashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Botswana (JPC), bashimangiye ko hakenewe kujya bahura mu nama nk’iyi yo gusuzuma uko amasezerano ashyirwa mu bikorwa nanone, nyuma y’igihe kitarambiranye.

7. Abaminisitiri bombi banatangije ku mugaragaro inama ivuga ku ishoramari mu bihugu byombi izarangira ku wa 29 Mata, 2022. Bibukije akamaro k’iyi nama y’ishoramari mu gutanga amahirwe yo kongera imikoranire mu rwego rw’ubukungu n’ubuhahirane, ndetse ko ari n’umwanya mwiza wo guhana amakuru no gusangira ubunararibonye. Iyi nama ikaba kandi umwanya mwiza wo kuganira ku mishinga ifatika kuri buri gihugu ndetse n’iyakorwa ibihugu byombi bifatanyije.

8. Mu izina ry’igihugu cye cya Botswana, Minisitiri Kwape yihanganishije abagize Guverinoma y’u Rwanda, ndetse anifuriza Abanyarwanda gukomera muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

9. Minisitiri Kwape kandi yifurije u Rwanda amahirwe mu gutegura inama ya CHOGM izabera i Kigali muri Kamena uyu mwaka, anatangaza ko igihugu cye cya Botswana kizayitabira.

10. Byongeye kandi, ba Minisitiri bombi bunguranye ibitekerezo ku bibazo byugarije isi muri iyi minsi ari ibireba akarere, Afurika n’ibireba isi yose. Bifurije amatora meza ibihugu birimo kuyategura muri uyu mwanya, birimo Angola, Kenya n’Ubwami bwa Lesotho.

11. Abagize akanama gashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Botswana, bahuye mu bwisanzure n’umwuka mwiza byerekana ubucuti hagati y’ibihugu byombi.

12. Abari mu nama bemeranyije ko Botswana izakira inama y’abagize akanama gashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Botswana mu mwaka wa 2024, ku matariki azumvikanwaho n’impande zombi.