Print

Itariki 1 Gicurasi isanze he umukozi mu Rwanda ugifite inzozi z’umushahara fatizo?

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 29 April 2022 Yasuwe: 1340

Ingingo ya 68 y’Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda ryo mu 2018, ivuga ko Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rigena umushahara fatizo. Iyo ngingo yari no mu Itegeko rigenga Umurimo ryasimbuwe mu 2018 n’iririho ubu. Ryarinze risimburwa nta teka rya Minisitiri rigiyeho.

Uku bimeze bituma uhawe akazi wese mu Rwanda adashobora kwirengera mu kwaka umushahara ujyanye n’igihe tugezemo, agahitamo gukorera ayo abonye kabone n’ubwo yaba azi neza atariyo akwiye.ahubwo akanga kubura byose.

Kuba nta mushahara fatizo urajyaho kujyeza ubu, bikomeza kubera umuzigo bamwe mu bakozi bakorera ibigo bitandukanye yewe na Leta ubwayo.

Ingaruka z’iyi ngingo zigaragarira cyane no kuri mwarimu w’amashuri abanza. Ubu ahembwa hagati y’ibihumbi 40000 na 45000 ku kwezi. Ugereranije n’ibiciro ku isoko byazamutse ubu, biragoye ko uyakorera ashobora gutunga umuryango umukomokaho?

Mu gisa n’ubusesenguzi, umwarimu wahembwe ibihumbi 40 000 asabwa kujya kwisoko kuguramo umuceri wa 25kg ubu ugeze ku bihumbi 30 000 ,isukari yikubye 2,ibinyabijumba n’imboga kugirango abashe kubaho ukundi kwezi mu kazi ke. Birashoboka?

Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagiranye n’abanyamakuru ku itariki ya 16 Werurwe 2022, ku kibazo yari abajijwe n’umunyamakuru, yagize ati "Mu minsi iri imbere, hari ugushyiraho umushahara fatizo umuntu yahembwa mu gihugu. Iyo umaze kuwushyiraho, ibindi ni amasezerano bigendanye n’akazi ukora n’amasaha. Turi kubikoraho kugira ngo umushahara fatizo umunyarwanda aheraho atangira guhembwa ugenwe."

Ibi byaravuzwe icyo gihe ,yenda hazongera hatangwe ikindi kizere! Gusa abakomeza gutaka ko bakorera intica ntikize bakomeje kwiyongera kandi n’itegeko ryo kubarengera ntirihari.

Uku guhembwa make bijyana no gusorera utwo wahawe kuburyo usanga uhembwa ibihumbi 50000 birngira ahembwe nka 43000 nyuma yo gukuraho umusoro n’utundi.

Mu mpera z’umwaka wa 2021, mu Nteko Ishinga Amategeko hagezemo umushinga w’Itegeko wavugaga ko umusoro wakwa ku mishahara mito ugomba guhera ku bihumbi mirongo itandatu (60.000 Frw) aho kuba mirono itatu (30.000 Frw) nk’uko bimeze ubu.

Icyo gihe, Abadepite bamwe bavugaga ko aho kuyashyira kuri 60.000 Frw, yashyirwa ahubwo ku bihumbi ijana (100.000 Frw), akaba aba ari yo make asoreshwa.

Na yo yari inkuru nziza ku bakozi b’imishahara mito kuko hari abakoresha bamwe na bamwe baheza abakozi babo ku bihumbi mirongo itatu (30.000 Frw), kugira ngo bitaba ngombwa kubasorera no kubashyira mu bwiteganyirize, bagahora babita ba nyakabyizi nubwo baba bamaranye imyaka n’imyaka.

Itegego rivuga ko nta we uba nyakabyizi ngo imyaka ishire indi itahe, kimwe n’uko kutishyura umusoro ku mushahara bitabuza gutanga umusanzu mu bwiteganyirize bw’abakozi.

Ibyo byose abakoresha bamwe banga kubikora nkana banga kwikuraho ubushobozi bwo kwirukana abakozi igihe bashakiye n’uko babonye. Kuzamura urugero rw’umushahara muto udasorerwa byatuma abakozi benshi badakomeza guhezwa ku bihumbi mirongo itatu (30.000 Frw).