Print

Imvururu mu gushyingura Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 29 April 2022 Yasuwe: 5056

Umugabo yarogoye imihango yo gusezera bwanyuma uwahoze ari perezida wa Kenya Mwai Kibaki uherutse kwitaba Imana.

Ni umuhango wabereye mu murwa mukuru I Nairobi kuri uyu wa 29 mata 2022

Allan Makana, wahagaritse umuhango by’akanya gato avuga ko ari umwuzukuru wa Kibaki .gusa yahise atabwa muriyombi kugirango imihango ikomeze mu mutuzo.

Makana yuriye kuri aritari aho Arikiyepisikopi wa Nyere, Anthony Muheria yakoreraga imihango yanyuma yo gusezera mu isengesho Kibaki, aramuhobera maze abashinzwe umutekano bahita baza baramufata.

Arikiyepisikopi Muheria yavuze ko Makana yari umuhungu wa Kenya wakozwe ku mutima no kubura uwahoze ari perezida wari mu kiruhuko cy’izabukuru, maze asaba abashinzwe umutekano kumworohera.

Makana yumvikanye mu cyumweru gishize yifashe videwo yazengurutse cyane yiyita umwuzukuru wa Kibaki witabye Imana

Kibaki yasezeweho bwanyuama kuri uyu wa gatanu muri Nyayo National Stadium iri mu murwa mukuru wa Nairobi.

Happening Now: The body of former President Emilio Mwai Kibaki was received by President of Kenya, Uhuru Kenyatta at Nyayo National Stadium#ChimpReportsNews
Details: https://t.co/tJVJsBTyLp pic.twitter.com/e1b5Xl1rto

— ChimpReports (@ChimpReports) April 29, 2022