Print

U Rwanda rwaje mu myanya y’imbere mu miyoborere y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere [Urutonde]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 29 April 2022 Yasuwe: 2054

Iki cyegeranyo ngarukamwaka cyasohowe n’uwo Muryango muri Singapore, cyubakiye ku myumvire ivuga ko buri gihugu gikwiye ubuyobozi bwiza, politiki nziza n’ibigo bikora neza, ndetse na sisitemu ikora.

Ubu bushakashatsi bwashingiye ku nkomoko zitandukanye z’amakuru zirenga 50, bukaba bwaragenzuye ubushobozi bwa za guverinoma n’umusaruro zitanga muri ibyo bhugu 104 bituwemo bagera kuri 90% by’abatuye Isi yose.

Bivugwa ko ingingo y’ingenzi yagaragaye mu cyegeranyo cy’uyu mwaka, ni isano ya hafi iri hagati y’imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage, kikaba gisobanura ko “urugero ubukungu n’imibereho myiza mu ntangiriro, bigira ingaruka ku mibereho y’ejo hazaza no gutera imbere.”

Raporo igira iti: “Ibyavuye mu bushakashatsi byerekana ko imiyoborere myiza ari yo igena urugero ibihugu biremamo amahirwe abaturage babyo babyaza umusaruro binyuza guhanga kwabo, imyitwarire yabo, ndetse n’umusanzu wabo. Si ingengabitekerezo, urwego rwo kwinjiza amafaranga, cyangwa imiterere y’ahantu.”

Raporo ivuga ko ibihugu bifite amanota menshi muri CGGI ari na byo bifite urwego rwo hejuru rw’imibereho myiza. Igira iti: “Byerekana akamaro ko gushora imari mu kuzamura ubushobozi bw’abakozi ba Leta n’inzego bakoreramo, kugira ngo ejo hazaza hazabe heza kandi harambye”.

Ironderero (Index) ryibanda ku nkingi ndwi ari zo Ubuyobozi n’Igenamigambi; Amategeko na Politiki bihamye; Inzego zikomeye; Ubusonga bukwiye mu rwego rw’Imari; Isoko rikurura abashoramari; Gutanga urugero rwiza ku Isi no Kwamamara; no Gufasha Abantu Gutera Imbere.

U Rwanda rwabaye igihugu cya kabiri cyitwaye neza muri Afurika n’icya 55 ku Isi. Ibirwa bya Maurice biza ku mwanya wa 38 ku Isi bikaza ku isonga muri Afurika.

Ibindi bihugu biza mu myaka 10 ya mbere muri Afurika ni Botswana (ya 60 ku Isi) iza muri batatu ba mbere muri Afurika, hamwe na Maroc (64), Afurika y’Epfo (70), Senegal (71), Tuniziya (72), Misiri (73), Ghana (73) na Namibiya (78).

Ku rwego rw’Isi, igihugu cya Finland ni cyo kia imbere kigakurikirwa na Switzerland, Singapore, Denmark n’u Buholandi (Netherlands), Norway, Sweden, Germany, New Zealand an’u Bwongereza.

U Rwanda rwitwaye neza mu nkingi y’Ubuyobozi n’Igenamigambi, ruza ku mwanya wa 17 ku Isi yose, mu kubaka ubushobozi bwo gukora nk’isoko rikurura abashoramari rikaza ku mwanya wa 28 muri rusange. Gusa mu bijyanye no gutaga urugero rwiza ku Isi n’ubwamamare u Rwanda rwaje ku mwanya wa 91.

U Rwanda rwashyize ku mwanya wa 49 mu micungire y’imari, ku mwanya wa 57 mu mategeko na politiki bihamye, ku mwanya wa 63 mu kugira ibigo bifite ubushobozi, no ku mwanya wa 79 mu bijyanye no gufasha abaturage kuzamuka mu iterambere.

Sorce:https://chandlergovernmentindex.com/wp-content/uploads/CGGI-2022-Report.pdf