Print

Mu mitoma itangaje Clarisse Karasira yifurije isabukuru y’amavuko umugabo we(Amafoto)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 30 April 2022 Yasuwe: 2654

Uyu muhanzi kazi ukunze kugaragaza amadangamutima menshi y’urukundo afitiye umugabo we ndetse akaba adahwema kumugaragaza nk’impano yahawe na Rurema yongeye gukora mu nganzo amwifuriza umunsi mwiza w’amavuko.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati" Naraye ndira kubera ibyishimo n’ubwuzu natewe no gutekereza ubuntu nagiriwe bwo guhabwa Umutware nka BAYO I. Kuri iyi sabukuru ye nizihiza Umugabo n’umubyeyi ari we kuri njye, ndetse akaba n’intwarane y’umuryango mugari abereye umugisha binyuze mu bwitange bwe naburiye urugero. Imfura gusa! Rugero kandi Rumuri, ibyiza mbasha kugeraho mubona abibereye impamvu, Imana imunyuramo ngo benshi duhezagirwe. Umuntu w’Imana n’abantu, igikomangoma cy’i Rwanda, Rudasumbwa wanjye sinabona uburyo mubashimira, mumfashe tumwifurize ibyiza kuri iyi sabukuru ye!

Umunsi mpirwa ni uwo twamenyaniyeho, kuva ubwo ambera Impeshabigwi anyuzuza umugisha n’ubuzima. Horana ibyiza byose mwiza wanjye, ubu n’iteka ryose Karame.

View this post on Instagram

A post shared by Clarisse Karasira (@karasiraclarisse)

Clarisse Karasira yamenyekanye mu ndirimbo zidandukanye zirimo ’Ndagukunda’ yaririmbanye n’umugabo we,Ntizagushuke iri muzatumye amenyekana cyane,Gira neza,Urungano ni izindi nyinshi.