Print

Ihere Ijisho uburanga bw’abakobwa begukanye ikamba rya Miss Rwanda mu myaka 7 ishize(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 30 April 2022 Yasuwe: 2334

1. Miss Mutesi Jolly

Mutesi Jolly yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016 kuva icyo gihe yakomezanyije naryo kugeza ubu kuko yakunze kagaragara mu kanama nkemurampaka uko imyaka yagiye isimburanwa.

2. Miss Iradukunda Elsa

Iradukunda Elsa yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2017 nawe kuva icyo gihe yakomeje kugaragara mu bikorwa byose by’iri rushanwa.

3. Miss Iradukunda Lilianne

Iradukunda Liliane yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2018 nawe yakunze kugaragara mu bikorwa bitegurwa n’iri rushanwa kugeza n’ubu.

4. Miss Nimwiza Megahan

Nimwiza Meghan yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa wa 2019 nawe kuva icyo gihe yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye by’iri rushanwa ndetse yari ashinzwe itumanaho ariko mu minsi yashize hasohotse itangazo rivuga ko yasezeye kuri ubwo buyobozi uretse ko bitamubujije gukomeza kwitabira ibikorwa by’iri rushanwa.

5. Miss Nishimwe Naomie

Nishimwe Naomie yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2020, ni umwaka wari ugoye cyane kubera icyorezo cya Covid19 uretse ko biamubujije kumenyekana kubera uburanga bwe bwavugishije benshi na mbere yuko yegukana Ikamba.

6. Miss Ingabire Grace

Ingabire Grace yegukanye ikamaba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2021 ntago yabashije kumenyekana cyane nk’abandi ba Miss babayeho bitewe nawe n’ibihe byari bigoye bya Covid19 yaboneyemo iryo kamba ariko kugeza ubu aracyitabira ibikorwa by’iri rushanwa.

7. Miss Nshuti Divine Muheto

Nshuti Divine Muheto yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2022 akaba ari nawe ukirifite, Muheto nawe ni nyampinga wamamaye mbere yuko yegukana iri kamba kubera ubwiza bwe bwatangaje benshi ndetse uko iminsi ishira ntabura kugaruka mu itangazamakuru kenshi kubera ibikorwa bitandukanye akomeje gukora mu gihe gito abonye ikamba.