Print

Ibikomoka Kuri Peteroli byurujwe mu Burundi

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 30 April 2022 Yasuwe: 1223

Mu Burundi Leta yongereye igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli ku mafaranga y’Amarundi ari hagati ya 550 na 700 kuri litiro imwe.

Ni nyuma y’igihe abarundi batangiye kugaragaza ko ibikomoka kuri Peterori byabaye bike cyane kuko kubona aho ugurira risansi byari bitangiye kugorana.

Iri zamuka ry’ibiciro ryatumye ubuzima busa n’ubuhagarara kubera ubuke bw’imodoka zitwara abagenzi.

Uzamuka ry’ibikomoka kuri peterori birakomeza kuzamurwa mu bihugu bitandukanye cyane hano mu bihugu bya afurika y’iburasirazuba.

Impamvu muri iki cyerekezo bikomeza gukomerera abahatuye ngo n’uko n’ubusanzwe kugirango bitugereho bivuye imahanga biba byasabye imbaraga nyinshi.

Uku kuzamuka kwa risansi kuraherekezwa n’ibiciro bikomeza gutumbagira ku masoko y’imbere mu bihugu.

Bahanga mu by’ubukungu batabaza basaba za leta gushyiraho imishahara fatizo iboneye nk’inzira yo gufasha umuturage kuzamuka kw’iyi risansi.