Print

Tanzania mu rugendo rwo gushakira igisubizo Gaz ihenze mu karere ka EAC

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 30 April 2022 Yasuwe: 840

Mu mezi 2 ashize igiciro cya Gaz cyaratumbagiye cyane hafi yo kwikuba kabira mu bihugu bigize Afurika y’iburasirazuba n’ibindi byabaga bihanze amaso isoko rya Gaz mu burusiya buri mu ntambara na Ukraine kuri ubu.

Bimwe mu bihugu byatangiye gushaka uko byakemura iki kibazo mu rwego rwo korohereza abturage babyo batangiye urugendo rwo gushaka uko bajya bacana batangije ibidukikije kandi bakagabanya ikiguzi gitakara ku bicanwa.

Mu Rwanda Gaz yatumizwaga mu Burusiya isa n’iyahagaze kuburyo inkeya ibonetse kuyibona bisaba kwitwaza ibihumbi 30 000 ku biro 12, bitandukanye na 13000 ibi biro 12 byaguraga mbere, Rwatangiye gushakira igisubizo ahandi.

Leta ya Tanzania igiye gusinya amasezerano aganisha ku kubaka uruganda rwa gaz, aho kuri ubu itsinda ry’inzobere ririmo kuganira n’ibigo bitanu kuri uyu mushinga uzatwara miliyari 30 z’amadolari.

iteganyijwe ko aya masezerano azasinywa mbere y’uko ukwezi gutaha kurangira hagati ya Guverinoma ya Tanzania n’ibigo bya Shell, Equinor, ExxonMobil, Pavilion na Ophir. Uyu mushinga uzakorerwa mu karere ka Lindi.

Ibiganiro by’amasezerano yo kubaka uruganda rwa gaz yasubukuwe umwaka ushize kandi ageze ku rwego rushimishije nk’uko byatangajwe na Charles Sangweni, ushinzwe ubugenzuzi bw’ibijyanye na peteroli.

Sangweni yavuze ko gusinya amasezerano bizaharura inzira y’ibiganiro byimbitse ku bijyanye n’amategeko azakurikizwa, ikoranabuhanga, uburyo bw’ubucuruzi n’ibindi.

Iki cyiciro kizatwara imyaka iri hagati y’ibiri n’itatu, bikazakurikizwa n’icyiciro cya nyuma cyo kugena ishoramari rizakoreshwa ndetse no gushaka ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa uyu mushinga.

Kubaka uruganda bizatwara indi myaka hagati y’ine n’itanu mbere y’uko ibikorwa bitangira.

Uyu mushinga uzahanga imirimo hagati ya 5000 mu kubaka n’indi mirimo 4000 na 6000 izahangwa ibikorwa nibitangira.