Print

RDB na gahunda yayo ya Visit Rwanda yagejeje ibyamamare bya PSG i Kigali

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 30 April 2022 Yasuwe: 1649

Sergio Ramos, Keylor Navas na Julian Draxler ba PSG nibo bageze i Kigali baje gusura ibyiza bitatse u Rwanda.

Aba bakinnyi bakomeye mu ikipe ya Paris Saint Germain, Sergio Ramos, Keylor Navas na Julian Draxler bageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, muri gahunda ya Visit Rwanda.

Mu mashusho aheruka gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga za Visit Rwanda ubwo batangazaga iby’uru rugendo, myugariro Sergio Ramos yatangaje ko yiteguye gusura u Rwanda ari kumwe n’umugore we ndetse na bagenzi be babiri bakinana.

Ati "Ngiye gupakira ibikapu kuko niteguye kujya mu Rwanda gusura ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga."

Sergio Ramos yavuze ko muri uru rugendo azagira amahirwe yo gusura n’umwana w’ingagi aherutse kwita ’Mudasumbwa’.

Usibye Sergio Ramos, undi bageranye mu Rwanda ni umunyezamu wa PSG Keylor Navas.

Navas yari yavuze ko atari we ubona ageze mu Rwanda kuko yifuza kumenya umuco waho no gusura ingagi amaso ku yandi.

Ibi aba bakinnyi bari babihuriyeho na Julian Draxler, wavuze ko yitegura gusura urw’imisozi igihumbi akihera ijisho Pariki y’Akagera ibamo inyamanswa eshanu zisurwa cyane muri Afurika.