Print

OTAN yitegura kurasana n’u Burusiya,haraza gucura iki?

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 30 April 2022 Yasuwe: 5954

Ingabo za Ukraine zirimo gukiza amagara yazo mu gihe OTAN yitegura kurasana n’u Burusiya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Zelenskyy yatangaje ko Ingabo za Ukraine ziri gukiza ubuzima bwazo mu gice cya Donbass no mu Mujyi wa Kharkiv, nyuma y’ibyumweru bibiri zari zimaze zirwana intambara yari yaravuzwe ko ikomeye cyane.

Iby’intsinzi y’urugamba mu burasirazuba bwa Ukraine ku ruhande rw’Abarusiya, byanemejwe n’Ikigo cyiga ibijyanye n’Intambara (IOW), kivuga ko Ingabo z’u Burusiya zigaruriye ibirindiro bikomeye cyane muri Donetsk na Lughansk.

Umuryango OTAN, uhuriwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’u Burayi, wari wahaye Ukraine intwaro zikomeye ariko ntibyabuza u Burusiya kwigarurira Amajyepfo n’Uburasirazuba bya Ukraine.

Mu gihe u Burusiya busa n’aho burimo gusoza icyiciro cya kabiri cy’intambara bwise ’Ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine’, uruhande rwa OTAN/NATO n’inshuti zayo bahuriye mu Budage ari ibihugu 40 muri iki cyumweru, bafata ingamba nshya.

Ibi byatumye Perezida Putin w’u Burusiya atanga imbuzi ku nshuro ya kabiri, ko uzamwitambika wese yaba Amerika n’u Burayi cyangwa undi, "azakubitwa n’umurabyo wihuse" hakoreshejwe intwaro batigeze kubona.

Kuri uyu wa Gatanu u Bwongereza bwahise bushyira Ingabo ibihumbi umunani ku mupaka u Burayi bugabaniraho n’u Burusiya, zikaba zarasanzeyo ngenzi zazo zikomoka mu bihugu bigize OTAN n’inshuti zayo.

Truss yakomeje agira ati "Tugiye gusunikira kure kandi twihuse, Ingabo z’u Burusiya zikava muri Ukraine yose".

Mu gihe u Bwongereza bumaze gutangaza ibihumbi byinshi by’Ingabo burimo kurundaniriza ku mupaka w’u Burusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zitangaza ko intambara ibera muri Ukraine zizayitangaho amadolari asaga miliyari 33, harimo 20 yagenewe ibikoresho bya gisirikare.

OTAN n’u Burusiya byemeranywa ko mu gihe umusirikare ku ruhande rumwe yarasana n’uwo ku rundi, bahita bakoma imbarutso y’Intambara ya Gatatu y’Isi kuko habaho gukoresha ibitwaro bya kirimbuzi.


Comments

Frank 1 May 2022

Nyine hazaca uwambaye. Imana izampe kuba naragiye mu cyaro,aho nzabasha kubona ibijumba kuri macye byakwanga nkihingira.
Amerika yamaze kugaragaza ko iri mu ntambara byeruye na Russia. Kandi uyu munsi iri kototera China. Ndizera ko Russia na yo ifite abayitera ingabo mu bitugu. North Korea kandi ntizabura, nayo izaba ibonye aho kwivunira umwanzi. Ikigiye gukurikiraho,ni abagabo baremereye bose bazesurana. China se yo mwibwira ko ikeneye NATO hafi yayo? Harimo ibibazo tu. Kandi USA amaherezo izaseba.


john the Baptiste 30 April 2022

God save the world