Print

Rayon Sport yanganyije na Police FC y’abakinnyi 10 reba (Amafoto)

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 30 April 2022 Yasuwe: 1181

Police FC yafunguye amazamu ku munota wa 10 ku gitego cyatsinzwe na Rutanga Eric wahoze akinira Rayon Sports ku mupira yahawe na Iyabivuze Osée. Bidateye kabiri, ku munota wa 15, Rayon Sports yishyuye iki gitego cyatsinzwe na Rudasingwa Prince ku mupira yahawe na Mael Ndindjek uri kwitwara neza muri iyi minsi.

Umukino ugeze ku munota wa 70, Twizeyimana Martin Fabrice wa Police FC yahawe ikarita itukura ku ikosa yakoreye Essomba Willy Onana wa Rayon Sports.

Rayon Sports yatunguranye kuko abakinnyi basanzwe babanza mu kibuga nka Muhire Kevin usanzwe ari Kapiteni wayo, Essomba Willy Onana, Nizigiyimana Abdul Karim Mackenzie na Mousa Essenu batabanjemo.

Ibi byatumye abakinnyi nka Mujyanama Fidèle, Rudasingwa Prince, Sekamana Maxime na Nsengiyumva Isaac babanza mu kibuga.

Mu kugerageza gutsinda umukino, Rayon Sports yakoze impinduka aho Essomba Willy Onana yasimbuye Rudasingwa Prince naho Muhire Kevin asimbura Kwizera Pierrot ku munota wa 67.

Mousa Essenu yasimbuye Mael Ndindjek mu gihe Muvandimwe Jean Marie Vianney yasimbuye Mujyanama Fidèle.

Ku ruhande rwa Police FC, Ndayishimiye Antoine Dominique yasimbuwe na Twizerimana Onesme naho Ntwari Evode asimbura Ntirushwa Aimée.

Mu minota ya nyuma, Rayon Sports yagerageje gushaka uburyo bwavamo ibitego aho abakinnyi nka Essoma Willy Onana bagerageje amahirwe ariko ntibatsinda.

Ikipe ya Rayon Sports yahise yuzuza amanota 42 ayicaza ku mwanya wa gatatu muri Shampiyona mu gihe Police FC itozwa na Frank Nuttal ifite amanota 36 mu mikino 25 imaze gukinwa.

Indi mikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, Marines FC yanganyije na Musanze FC 0-0 mu gihe Mukura VS yanganyije Gorilla FC igitego 1-1 mu mukino wabereye i Huye.

Gicumbi FC iri mu rugamba rwo kurwana no kutamanuka, yatsinzwe na Etincelles FC ibitego 3-1.