Print

Bwambere Perezida Kagame yavuze kuri Miss Rwanda yajemo ibibazo

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 30 April 2022 Yasuwe: 2753

Ni ubwambere Perezida Kagame yumvikanye avuga mu ruhame ku irushanwa rya Miss Rwanda kuva ryatangira muri 2009 , imyaka 13 irashize

Umukuru w’igihugu yavuze ko u Rwanda rugendera ku mategeko, bidakwiriye kubona umuntu ahohoterwa ngo bicecekwe, atanga urugero ku bakobwa benshi bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda bagiye bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yabigarutseho ubwo yari mu Nama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi. Asoza yikije ku ngingo zirimo n’ibimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru bijyanye na Miss Rwanda.

Byavuzwe cyane nyuma yaho Ishimwe Dieudonné wayoboraga Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda, atawe muri yombi ashinjwa ibyaha byo guhohotera abakobwa.

Perezida Kagame ati “Nabanje kubimenya bivuye muri RIB, ngo hari umuntu wafashwe wafunzwe. Njye najyaga mbona bavuga Miss Rwanda nkagira ngo ni ukurata ariko usibye ko nabyo, hari ibintu umuntu yihorera kubera ko nabyo ntacyo bitwaye, nta n’icyo bitanze.”

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu yihangira umurimo akageza no ku wo guhohotera abandi.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubucuruzi bw’abantu busigaye bwarafashe intera ku buryo hari n’Abanyarwanda bavanwa mu gihugu bakajyanwa mu mahanga, bamwe bagahindurwa nk’abagore.

Yavuze ko inzego zishinzwe ubutabera zikwiriye kubaka ubunyamwuga ku buryo abantu batajya batinya gutanga ibirego bumva ko uwo barega ariwe baregera.

Perezida Kagame yavuze ko iryo hohoterwa riboneka no mu kazi, ku buryo abantu bazamurwa mu ntera kuko babanje kugira icyo akora.

Ati “Abantu bari mu gisirikare ukazamurwa mu ntera kubera ko hari abo hejuru ugomba gufata neza. Ni ibintu bibi cyane. Cyangwa se muri za minisiteri, ibyo bintu mubyirinde ni imico mibi gusa.”

Abayobozi basabwe gushaka uko iryo hohoterwa ryajya rimenyekana kuko ritari mu muco w’abantu n’abanyarwanda muri rusange.


Comments

Hakizimana J.Damascene 1 May 2022

Ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ni iby’ukuri kuko ruswa y’igitsina irakabije.Abenshi b’igitsina gore bahabwa akazi bamaze kuryamana n’abo bashinzwe gutanga akazi.