Parish yeguye nyuma y’imyaka 10 ayobora imijyi ya Tiverton na Honiton muri Devon kuva , yavuze ko byari ibihe by’ubusazi kuri we. Yavuze ko ubwa mbere areba iyi filimi byabaye ku mpanuka atabishaka ariko ku nshuro ya kabiri byari ku bushake.
Kuri uyu wa Gatanu Ishyaka ry’Aba-conservateur mu Bwongereza ryari ryamuhagaritse by’agateganyo ku mirimo ye kubera ibi birego.
Bagenzi be b’abagore mu nteko ishinga amategeko bavuze ko bamubonye areba filimi z’urukozasoni abicaye impande. Parish yavuze ko yemera icyaha yakoze cyo kureba filimi z’urukozasoni ku nshuro ya kabiri ubwo yari yicaye mu nteko ategereje gutora.
Ati “Nakoze amakosa, nabaye ikigoryi, natakaje imitekerereze ikwiye.” Icyakora yahakanye ko yarebye aya mashusho mu buryo bugamije kuyereke n’abandi.
,