Print

Umunyamakuru w’imikino Taifa agiye gutura muri Amerika (AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 1 May 2022 Yasuwe: 2207

Taifa yamenyekanye mu ruba rw’imikino kuri ubu yakoraga mu kiganiro’ Urukiko rw’ubujurire ’ kuri Radio Fine Fm.

Hashize iminsi bivugwa ko ashaka kugenda nubwo we ntacyo yigeza abivugaho ariko kugeza ubu we n’umurwango we bamaze guhaguruka berekeza muri Amerika bivugwa ko ari naho bagiye gutura.

Agiye mu minsi mike ikiganiro yakoragamo cyahagaze bivugwa ko byatewe na bamwe bagikoragamo barimo kugenda harimo na Taifa wagiye kikaba cyarahagaze mu gihe barimo gushaka abazabasimbura.

Taifa yakunzwe cyane bitewe n’uburyo yakoragamo ikiganiro avuga ukuri kose, imvugo yakoreshaga zasetsaga benshi ndetse hari n’amagambo yamamaye mu gisate cya siporo yazanywe n’uyu mugabo azahora yibukirwaho.

Kalisa Bruno Taifa ni umwe mu banyamakuru b’imikino bari barirambyemo aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Cotanct FM, City Radio, BTN TV, Radio 10 na Fine FM.