Print

Umuhanzi Harmonize yatawe muri yombi

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 1 May 2022 Yasuwe: 1584

Kuri iki cyumweru taliki ya 1 Gicurasi 2022 Television NTV yo muri Kenya yatangaje ko uyu muhanzi afungiye kuri stasiyo ya Polisi yitwa Kileleshwa ashinjwa gufatanwa ’amafaranga yabonye yitwaje ibinyoma’.

Uyu muhanzi yari yatumiwe na kompanyi Melamani ltd isanzwe itumira abahanzi bo muri Tanzania gutaramira muri Kenya, ikaba itaranyuzwe n’uburyo yitwaye mu bitaramo ihitamo kumurega.

Ibinyamakuru byakomeje kwandika kuri uyu muhanzi biravuga ko Harmonize hari ibitaramo atigeze aririmbamo kandi yishyuwe amafaranga yose.

Bivugwa ko yagombaga kuririmba Kenyatta International Convection Center (KICC), Captains Lounge,Cocoricco,n’ahandi byagombaga kuba kuwa 30 Mata 2022.

Harmonize wari umaze iminsi ibiri muri Kenya yishimana n’abakunzi be muri club zitandukanye yagombaga kuvayo kuri iki cyumweru ari nabwo yatawe muri yombi.

Eric Omondi umunyarwenya wari kumwe na Harmonize yavuze ko icyari cyajyanye uyu muhanzi nyamukuru ari uguhura n’abafana be bagasangira,bizwi nka’Meet and Great’ akomeza avuga ko abantu bakwiye kubenya gutandukanya igitaramo no guhura n’abafana bagasangira.

Uyu munyarwenya yakoeje avuga ko kuba yararimbiye abantu muri ako kabyiniro yabikoze nk’umusogongero kuko abafana bari bakomeje kubimusaba.