Print

RDC : Abarimu bo mu mashuri abanza ya Leta babyukiye mu myigaragambyo

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 2 May 2022 Yasuwe: 368

Abarumu bigisha mu bigo by’amashuri abanza ya Leta muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo bazindukiye ku biro by’urugaga rwabo (SYNEEPP) kuhakorera imyigaragambyo idahagarara.

Bavuga ko mu cyumweru gishize Leta yatangaje ko ibongereye umushahara kandi bigahita bitangira mu ntangiriro z’uku kwezi ariko bikaba bitarakozwe.

Urugaga rwa SYNEEPP bahuriyemo nk’abarimu b’amashuri abanza rwahamije aya makuru , ruvuga ko aba barium biyemeje kureka akazi ahubwo bagakora imyigaragambyo kugera Leta yemeye kubaha umushahara yabemereye kandi mu maguru mashya.

Umunyamabanga wa SYNEEP, Ignace Mbala Keto, yavugiye imbere y’itangazamakuru ryo muri Congo ibyo bemeranije mu ihuriro.

Yagize ati”nyuma yo kwitegereza neza twasanze umushahara mwarimu yemerewe nta cyahindutse yewe habe n’atanu yiyongereyeho, kandi nta n’ikizere Leta iduha ko bizahinduka”

Akomeza avuga ko biyemeje guhagarika akazi mu buryo bwose mu bigo byose by’amashuri abanza ya Leta guhere uyu munsi tariki 2Gicurasi 2022.

Uru rugaga rw’abarimu bo mu mashuri abanza rukoze imyigaragambyo habura ibyumweru bike ngo umwaka w’amashuri wa 2021-2022 ugere ku musozo.