Print

Menya impamvu udakwiye kugereranya urukundo rwawe n’urwabandi

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 2 May 2022 Yasuwe: 510

Zimwe mu mpamvu zikwiye gutuma utagendera kubandi mu gihe ushaka kubaka umubano wawe kandi urambye

1.Menya ko ibyishimo by’abandi ataribyo byawe

Ibyiza byose abandi bakora ntacyo bihindura ku byishimo byawe. Aho guhora uhangayikiye uko wakongera ibyishimo mu mubano wanyu uzajya uhora uhangayikiye ibyabandi bidafite n’icyo biri bukongerere.

2. Bikuvana n’aho wari wibereye

Guhora uhangayikiye kumera nk’abandi nyamara nabo bagirana ibibazo bishobora kuzambya umubano ukaba mubi kurusha uko wari umeze.

3. Menya ko nta mwiza wabuze inenge

Ntamuntu ubaho utagira inenge, nuriya ubona ku ruhande ukumva wifuje ko amera nkuwo mukundana cyangwa mubana , agira amakosa akora. Ite ku byiza umukunzi wawe agukorera ,wige no kwihanganira ingeso ze ubona zitari nziza. Kuko nabo ushaka kumera nkabo niko babigenza, baha ibyiza umwanya munini, ibibi ntibabihe urwaho.

4. Bizatuma uhora ubona ibibi gusa

Iyo watangiye kurebera ku bandi, nta kintu cyiza wongera kubona ku mukunzi wawe uretse ibibi gusa. Icyo bikumarira ni ugutakaza igihe cyawe ku bandi nkaho wagitakaje wubaka ibyiza mu mubano wanyu.

5. Bizatuma ubaho utishimye kuko utanyuzwe nibyo ufite

Nukomeza kurangarira ibyabandi na bike wari ufite bizayoyoka. Ishimire ibyiza biri mu mubano wanyu ndetse uharanire ko birushaho aho guhora amaso yawe ari kubandi.

6. Menya ko abo ushaka kugenderaho ubona ibyo bakweretse hari nibyo utabona

Nubwo uhora uhangayitse ko urukundo rwawe n’umukunzi wawe rutameze nk’urwabo uba ushaka kwigereranyaho hari icyo ukwiriye kuzirikana. Nubwo abo uba ubona ushaka kumera nkabo baba bishimanye ariko ibyabo byose ntabwo ubizi. Bashobora kuba bagirana amakimbirane ,ibibazo bikomeye,ariko bagera hanze bakabihisha .

7. Nukomeza kumushyiraho igitutu azigira ahandi

Ishyari no gushaka kumera nk’abandi , kumuhozaho igitutu cyo kugukorera ibyo ubona ahandi ,bishobora gutuma umukunzi wawe akurambirwa akagucikaho mu ibanga . Ese koko ntiwishimiye urukundo rwanyu kugera aho wumva mwatandukana cyangwa ni uko watwawe n’irari no kwifuza ibyabandi no kumera nkabo?

8. Ibi bishobora gutuma umukunzi wawe ahora ababaye

Uko buri gihe uba ushaka kumera nk’abandi bibabaza umukunzi wawe gusa kuko iteka aba atekereza ko uba ushaka ko amera nk’abandi cyangwa se bigatuma yitakariza ikizere no kumva ko adashoboye kuko umwereka ko atabasha guhaza ibyifuzo byawe, ibi kandi bishobora kubaviramo gutandukana cyangwa nawe agagufata nk’umuntu utanyurwa.