Aba bakinnyi bakomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye, aho bakomeje gutemberezwa u Rwanda.
Mu mashusho yagaragaye aba bakinnyi bagaragaye bishimye cyane ubwo bari basuye Pariki y’akagera.
Aba bakinnyi mbere y’uko baza bagaragaje ko bishimiye kuzagera mu rwanda nka Julian Draxler, wavuze ko yitegura gusura urw’imisozi igihumbi akihera ijisho Pariki y’Akagera ibamo inyamanswa eshanu zisurwa cyane muri Afurika.
Ni mugihe Navas yari yavuze ko atari we ubona ageze mu Rwanda kuko yifuza kumenya umuco waho no gusura ingagi amaso ku yandi.