Print

Rayon sport ikeneye akayabo ka miriyoni 185 ngo izahanganire igikombe muri shampiyona itaha

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 2 May 2022 Yasuwe: 848

Kuri uyu wa 1 Gicurasi habaye inama yahuje abayobozi ba Rayon sport n’abakunzi bayo cyane abavuga rikijyana muri iyo, bateraniye kuri Grazia Hotel mu nama nyunguranabitekerezo y’uburyo bazahura ikipe igasubira ku rwego rwo gutwara ibikombe nk’uko byahoze mbere .

Aba beretswe ishusho y’iki iriho muri uyu mwaka ndetse n’ishusho y’ikipe bakeneye mu mwaka utaha wa champiyona y’ikiciro cyambere hano mu Rwanda, bikorwa n’umuyobozi wayo Uwayezu Jean Fidele.

Ubuyobozi bwa Equipe bwerekanye umubare wabakinnyi bakenewe haba abashya ndetse n’abazongererwa amasezerano byose bisaba Ikipe amafaranga angana na Miliyoni 185 Rwf.

Bimwe mu bibazo bivugwa muri iyi kipe ,harimo kudahembera abakinnyi igihe, n’ibindi bibazo bishingiye ku mishahara no kudahozaho mu gushaka intsinzi ari nayo ituma abakunzi bayo bayigumaho.

Kuri iki,Ubuyobozi yemereye abitabiriye iyi Nama ko Ikibazo cy imishahara kizaba cyakemutse Bitewe n’uko amasezerano n’abafatanyabikorwa nka Nyanza, azatangira muri champion y‘umwaka Utaha ndetse nabandi bashya batari munsi ya 2 bazasinyana amasezerano na Rayon sport vuba aha.

N’inama ititabiriwe n’amazina akomeye muri iyi kipe ya Rayon sport, ari nabo baba bitezweho gutanga agatubutse mu ikipe.
Urugero ni nka Gacinya wigeze kuyobora rayon sport na Sadat byatangajwe ko yatanze impamvu z’umuryango we.

Kurundi ruhande, abitabiriye bahise bakusanya inkunga ingana na miriyoni 43 zigomba guhita zitangwa mu gihe cya vuba ngo zifashishwe mu kubaka Rayon Sport itanga ibyishimo nk’uko abafana bayo bahora babisaba abayobozi babo.

Iyi n’imbonerahamwe igaragaza ibikorwa bikeneye amafaranga mu mwaka utaha wa shampiyona y’ikiciro cyambere mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Mu bindi byavugiwe muri iyi nama n’uko abatoza bemereye abitabiriye ko biteguye gukora ibishoboka byose bakabaha igikombe cy’amahoro cyabaha amahirwe yo guhagararira u Rwanda umwaka utaha.

Rayon Sports irahabwa amahirwe yo kugera muri ½ cy’Irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/4 cy’iri rushanwa.