Print

Dore amwe mu mafoto yaranze icyumweru cya nyuma cya Mata [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 2 May 2022 Yasuwe: 1620

1.Madamu Jeannette Kagame yitabiriye siporo rusange ari kumwe n’abanyampinga b’u Rwanda batandukanye.

Kuri iki cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022, Nibwo Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame y’ifatanyije n’abanyampiga b’u Rwanda batandukanye muri siporo rusange izi ku izina rya “Car Free day “ yabereye mu mihanda ya Kicukiro, Gasabo,Nyarugenge.

Mu mafoto yasakajwe ku mbuga nkorayambaga yerekanaga uko iki gikorwa cya siporo kifashe mu duce twose tw’umujyi wa Kigali ayakunzwe cyane n’aya Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame arikumwe na Miss Muheto , Miss Naomie hamwe n’abandi ba Miss batandukanye.






2.Amafoto ya Perezida Kagame ari muri Siporo rusange mu karere ka Nyarugenge

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri iki Cyumweru dusoje taliki ya 1 Gicurasi 2022 yifatanyije n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali muri Siporo Rusange (Car Free Day) itangira uku kwezi aho yaherukaga kuyitabira mu kwezi k’Ugushyingo 2021.

Nk’uko amafoto yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yagaragaye ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa na Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, bagenda n’amaguru mu mujyi. Hari n’amashusho yatangajwe anyonga igare.

Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandura (NCDs), aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu.

Kuri ubu iyi siporo ikorwa no mu bindi bice by’Igihugu. Ni Siporo yashyiriweho kandi mu kugabanya ihumanywa ry’umwuka mwiza no kurwanya imihindagurikire y’ikirere, binyuze mu gukumira imodoka na moto mu mihanda abakora siporo bifashisha.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko iyi siporo yazajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu.



3. Amafoto y’abakinnyi b’ikipe PSG bari gusura ibice bitandukanye by’igihugu

Mu mafoto yaranze iki cy’umweru cya nyuma cya Mata harimo n’abakinnyi b’Ikipe Paris Saint-Germain bari mu ruzinduko mu Rwanda mu gikorwa cya Visit Rwanda.
Aba bakinnyi bari kumwe n’imiryango yabo muri urwo ruzinduko rw’iminsi itatu ni Julian Draxler, Thilo Kehrer, Keylor Navas na Sergio Ramos. Bakaba baje mu bufatanye bw’u Rwanda n’iyi kipe mu bukangurambaga bwo gushishikariza abatuye Isi gusura u Rwanda.

Aba bakinnyi n’imiryango yabo bishimiye uburyo bakiranywe urugwiro bakigera mu Rwanda ndetse n’ahantu hose bagiye basura cyane cyane mu duce nyaburanga n’ahabitse amateka y’Igihugu.


Bagize amahirwe yo guhura n’inyamaswa eshanu nini ziba muri Pariki y’Igihugu y’Akagera ari zo intare, inzovu, inkura, imbogo n’ingwe. Banabonye kandi imparage, ifumbeli n’izindi nyamaswa zitandukanye zituye muri iyi Pariki.

Aba bakinnyi n’imiryango yabo basobanuriwe ko pariki y’Igihugu y’Akagera ari ko gace gatoshye kanini mu Gihugu kagwiriyemo amoko y’inyamaswa zitandukanye ziba mu mukenke, bikaba ari na byo bikagira icyanya cyihariye cy’ubukerarugendo gituwe n’inyamaswa zisaga 130,000.