Print

Amafoto y’umusore witwa Muheto uri mu bahatanira ikamba rya Mr Rwanda 2022

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 2 May 2022 Yasuwe: 2640

Muheto yatoranyijwe mu basore 18 bavuye muri 75 kuri uyu wa Gatandatu Taliki 30 Mata 2022 mu birori byabereye muri Serena Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Uyu musore yakunze kugaragara cyane kuri konti za bamwe mu bakoresha imbugankoranyambaga bavuga ko yarakwiye guhabwa ikamba batiriwe batoresha kubera izina rye rihura na Miss Rwanda w’uyu mwaka.

Bamwe mu byamamare byo mu Rwanda barimo umunyamakuru Anita Pendo yifashishije uruguta rwe rwa Instagram yavuze ko batoye Miss Rwanda ubu barushye bari bakwiye kwemeza Muheto nubundi agahabwa ikamba rya Rudasumbwa.

Mr Rwanda ni irushanwa rigiye kuba kunshuro ya mbere ahanini usanga n’abantu batararyumva neza kugeza ubwo abenshi baba batazi naho rigeze kubera ko ridakurikiranwa na benshi.