Print

Burera: Inyubako y’ubucuruzi no guturamo yahiye ibirimo birakongoka [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 2 May 2022 Yasuwe: 870

Bamwe mu batuye muri aka gace, babwiye RADIOTV10 KO Iyi nkongi yabaye mu rukerero rwo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Gucurasi 2022, ubwo iyi nzu yafatwaga n’inkongi abantu bose bakiryamye.

Iyi nzu y’ubucuruzi iri mu isantere ya Nyanga iherereye mu Kagari Ntaruka, yafashwe n’iyi nkongi ahagana saa cyenda z’igitondo (03:00’).

Abaturage batuye muri aka gace, bazindukiye kuri iyi nyubako yakongotse, babwiye RADIOTV10 ko basanze ibyari muri iyi nzu byose byahiriyemo ku buryo abacuruzi bayikoreragamo batagize icyo baramura.

Iyi nkongi yafashe iyi nzu abantu bakiryamye ndetse nta bucuruzi buri gukorerwa muri iyi nzu, yakomerekeje umuntu umwe wari usanzwe akorera muri iyi nzu akanayiraramo, wahiriyemo agakomereka cyane.

Uyu muntu umwe wakomerekejwe n’iyi nkongi, yahise ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK.

Kubera igihe iyi nkongi yabereye, nta modoka za Polisi zizimya umuriro zabashije kuhagerera igihe ari na byo byatumye abatuye muri aka gace basaba kwegerezwa serivisi zo kuzimya inkongi.