Print

Ibyo wamenya ku bakinnyi Rayon Sports yifuza kugura n’abo izongerera amasezerano

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 May 2022 Yasuwe: 2241

Ikipe ya Rayon Sports iherutse gutangaza ko ishaka miliyoni 185 FRW mu kugura abakinnyi bashya no kongerera amasezerano abo agiye kurangira ariyo mpamvu hatangiye kumenyekana abo ikeneye.

Rayon Sports irifuza kugura umunyezamu umwe ndetse ikongerera amasezerano umwe mu bo ifite ugeze ku musozo w’amasezerano ye, aba bombi bakazatwara miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri ba myugariro ifite, 3 muri bo nibo bazongererwa amasezerano maze igure abandi 2, bateguye ingengo y’imari ya miliyoni 50.

Iteganya kugura abakina hagati 3 ikongerera amasezerano 1, bizayitwara miliyoni 55, abataha izamu izongerera amasezerano 2 maze igure 4 aho bazatwara miliyoni 65. Yose hamwe akaba miliyoni 185.

Uretse aba bakinnyi bazagurwa n’abazongererwa amasezerano, Rayon Sports byitezwe ko izarekura umubare munini w’abakinnyi bitewe n’umusaruro muke.

Muri aya mafaranga miliyoni 185, abakunzi ba Rayon Sports bakusanyije miliyoni 43 zizafasha iyi kipe ku isoko ryo kugura abakinnyi.

Mu bivugwa nuko Rayon Sports yifuza abakinnyi barimo Saddick Sulley,Muhadjiri Hakizimana ndetse n’abandi bashobora guturuka hanze y’u Rwanda