Print

Ihere ijisho uburanga bw’Umunyarwandakazi wabaye Igisonga cya kane muri Miss Africa Arizona 2022[AMAFOTO]

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 3 May 2022 Yasuwe: 1212

Sandra Elyse Ishimwe afite umushinga ugamije gufasha abategarugori 140 muri Amerika no mu Rwanda. Mu minsi yashize yavuze ko uyu mushinga we waturutse ku buzima bugoye yanyuzemo ariko akaza gufashwa n’umutegarugori bataziranye.

Muri aya marushanwa yaari yabonye makamba ya Miss Congeniality na The Best Evening Gown muri iri rushanwa. Aya uko ari abiri yiyongereyeho ikamba ry’Igisonga cya Kane avuga ko yabonye nyuma.

Mu kiganiro yagiranye ni Igihe yagize ati"Irushanwa rirangiye ku wa 9 Mata, nasabye ko banyereka amanota yanjye mu byiciro byose twahatanagamo. Barayanyeretse mbabwira ko nasanze hari aho bibeshye ni ko kungira Igisonga cya Kane.”

Sandra yavuze ko guhabwa iri kamba bisobanuye ikintu kinini kuri we kuko rizamufasha gushyira mu bikorwa umushinga we nkuko yabyiyemeje.