Print

Rutsiro: Impanuka y’ubwato Mukiyaga cya Kivu yahitanye 2 ,3 baburirwa iregero

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 3 May 2022 Yasuwe: 490

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Mudahemuka Christophe avuga ko iyo mpanuka yabaye ku gicamunsi saa munani n’iminota 40.

Mudahemuka avugana na RBA, yagize ati "Twagize ibyago abo babiri bamaze gushiramo umwuka ariko abandi 28 baracyahumeka, twizeye ko bari gukorerwa ubutabazi bwihuse mu Kigo Nderabuzima cya Kinunu kiri mu Murenge wa Boneza".
Kuba hari umubare munini w’abatabawe batarapfa Mudahemuka abishimira Polisi y’u Rwanda ishinzwe umutekano wo mu mazi yitwa ’Marine’, ikaba yihutiye kubarohora.

Mu by’ingenzi byateye iyo mpanuka nk’uko Mudahemuka akomeza abisobanura, ni uko ngo ubwato bwari butwaye abantu butarabigenewe ahubwo ko bwari ubwo kuroba, abari baburimo nta myambaro ibarinda kurohama(jillet) bari bafite, ndetse nta n’ubwishingizi bwari bwarafatiwe.

Avuga kandi ko mu Kiyaga hari harimo umuyaga mwinshi uteza ubwato gutemba, nyamara ko abasare(abatwara abantu mu bwato) n’abaturage muri rusange basanzwe baburirwa kwirinda kujya mu mazi mu gihe ikirere kitameze neza.

Uyu muyobozi w’Umurenge wa Boneza avuga ko abaturage barohamye bavaga mu Kagari ka Remera mu Mudugudu wa Bigabiro berekeza mu Kirwa cya Bugarura, bagiye guhemba uwitwa Ufitimana Nelson uherutse kwibaruka.

Ubwato bwakoze impanuka bukaba ari ubw’uwitwa Ntirivamunda Eliyeri bwakoreshwaga imirimo y’uburobyi nk’uko twabivuze.

Mudahemuka avuga ko impanuka y’ubwato yaherukaga kubera mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’Umurenge wa Boneza ari iyabaye mu mezi nk’atanu ashize.
Ubwo bwato ngo bwari bwikoreye imyumbati n’ibitoki bubijyanye ku Gisenyi, buhura n’imvura nyinshi yari irimo kugwa kandi hari nijoro.