Mu kiganiro Shaddyboo yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE , hahishuye ko uyu mukunzi we bari bamaze imyaka itandatu ari inshuti mbere y’uko bafata icyemezo cyo gutangira urugendo rw’urukundo.
Ati “Njye nababwiye ko ngira urukundo, narakundanye ni uko ntashakaga ko bijya hanze. Bitewe n’uko abantu banyerekaga ko nta mutima ngira w’urukundo, naberetse ko nanjye nakunda. Twari tumaze imyaka itandatu turi inshuti, yari inshuti yanjye. Nyuma rero yaje gufata icyemezo ambwira ko ankunda, kuko twari tuziranye cyane rero byaranyoroheye.”
Shaddyboo yavuze ko kimwe mu bintu yakundiye Manzi, harimo kuba ari umusore utagira ingeso yo kubeshya.
Ati “Ndashaka ko amenya ko mukunda, kandi yarakoze kuza mu buzima bwanjye kuko ampa ibyishimo.”
ShaddyBoo ubusanzwe afite abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Meddy Saleh utunganya amashusho y’abahanzi,ndetse akaba yaragiye avugwa mu rukundo n’ibyamamare bitandukanye byo mukarere u Rwanda rutuyemo k’Iburasirazuba bwa Afurika barimo Diamond ndetse na Dimpoz.