Print

Mali n’Ubufaransa bagiye guca umubano mu bya gisirikare

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 3 May 2022 Yasuwe: 460

Mu kwezi kwa gatandatu mu 2021 Ubufaransa bwahagaritse ibikorwa bya gisirikare bwakoranaga na Mali. Kuri iyi ncuro, Mali nayo ivuga ko irimo gusesa amasezerano yose y’ubufatanye bwa gisirikare yari ifitanye n’Ubufaransa bwahoze buyikoloniza.

Leta ya Mali yatanze ingero nyinshi z’ibyo ivuga ko ari ihonyorwa ry’ubusugire bwayo byakozwe n’ingabo z’Ubufaransa muri icyo gihugu, inakomoza ku "izahara rikomeye rimaze igihe ry’ubufatanye bwa gisirikare n’Ubufaransa".

Abategetsi ba Mali bavuze ko ku wa mbere nyuma ya saa sita z’amanywa bamenyesheje Ubufaransa iby’icyo cyemezo cya leta ya Mali.

Ubufaransa nta cyo burabitangazaho ku mugaragaro.

Umubano hagati y’Ubufaransa na Mali warazahaye nyuma yuko igisirikare cya Mali gifashe ubutegetsi mu mwaka wa 2020.

Ubufaransa bwarakajwe n’icyemezo cya Mali cyo gukoresha abarwanyi ba kompanyi Wagner yo mu Burusiya mu kurwanya intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira Islam, nubwo agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi gahakana kavuga ko nta bo muri iyo kompanyi bari muri Mali.