Print

IFOTO Y’UMUNSI:Bamporiki yagaragaye yambaye nk’Abayisilamu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 May 2022 Yasuwe: 2419

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Gicurasi 2022,Abayislamu bo mu Rwanda no ku Isi bizihije umunsi wa Eid al-Fitr usoza igisibo gitagatifu cy’Ukwezi kwa Ramadhan.

Benshi mu banyacyubahiro barimo Perezida Kagame bifurije ibihe byiza imiryango y’Abayisilamu irimo kwizihiza uwo munsi wa Eid-al Fitr ariko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko,Hon.Bamporiki Edouard yabigize akarusho.

Yifashishije ifoto yambaye imyambaro y’abo mu idini ya Islam, Hon Bamporiki Edouard, yageneye ubutumwa abo muri iri dini ku munsi wo gusoza igisibo gitagatifu.

Muri ubu butumwa, yateruye agira ati “Alhamdulillah [icyubahiro ni icy’Imana] ku bwa buri kimwe tutabura gushimira Allah yaduhanye umugisha. Imana ni nziza iteka ryose. Mukomeze kunezerwa ku munsi wanyu kandi muheshe mwibuke n’abandi mubaheshe umugisha.”

Kuri uyu wa Mbere, isengesho ry’umunsi mukuru wa Eid El Fitr ryabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, yitabirwa mu buryo butangaje ugereranyije n’imyaka ibiri ishize ubwo u Rwanda n’Isi byari bihanganye n’icyorezo cya COVID-19 kuri ubu kirimo kugenza make.

Uretse ibihumbi by’abayisilamu bitabiriye amasengesho yabereye kuri Sitade ku rwego rw’Igihugu, abandi benshi bahuriye ku misigiti iherereye mu bice bitandukanye by’Isi.


Comments

Francis 6 May 2022

Ko umenya wa munsi ukasira?


butamu 3 May 2022

Merci Hon Bamporiki