Print

Umwe mu bayobozi ba Miss Rwanda kuva 2017 yagize icyo avuga ku muyobozi we wafunzwe

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 3 May 2022 Yasuwe: 3443

Uyu munyamakuru wagize icyo avuga kuri Prince Kid bamaze igihe bakorana kandi ari n’inshuti yavuze ko kugeza ubu atamushinja kuko ibyavuzwe atarabyemera kugeza igihe Kid azagezwa imbere y’Urukiko.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Yago yabajijwe uburyo yamenye inkuru ya Kid n’uburyo yayakiriye, mu gusubiza yasubizanyije ikiniga yagira ati" Nabimenye ntashye mvuye mu kazi numva bavuga ko bamufashe ari kumwe na Miss Muheto bavuye mu nama bahita bajyanwa kwitaba ubugenzacyaha ntekereza ko ari nabyo byatumye benshi bavuga ko yafatanywe na Miss Muheto Divine .

Yakomeje avuga ko yabyemeye mu gitondo cy’umunsi wakurikiye ubwo yari agiye kumureba murugo akabibwirwa n’umuvandimwe we ati" Naratunguwe sinakubeshya kuko Kid mubuzima busanzwe numuntu mwiza ikindi yahoze ari inshuti yange na mbere yuko atangiza ibya Miss Rwanda ,ati bajya bavuga ngo umuntu aba arimo babiri ubwo bibaye aribyo yaba arundi Kid nge ntigeze kumenya.

Joel yakomeje asaba abantu bakomeje gushinja ko bareka kugendera mu kigare bagategereza inzego zibishinzwe zigakora akazi kabo nkuko nakakozwe mbere nta ruhare babigizemo.

Yakomeje kugaya itangazamakuru cyane asaba n’ababishinzwe kugenzura uburyo ririmo gukorwa, avuga ko yababajwe cyane no kubona ibitangazamakuru bitangaza inkuru mu gihe n’abafunze umuntu ntacyo baratangaza.

Umunyamakuru yamubajije niba yemera ko amajwi ari ayabo, yagize ati" Amajwi yo ndayazi ni ayabo kandi nabo ubwabo mu kiganiro barabyivugira ariko icyo ntahamya nuko Muheto ariwe waba waratanze ariya majwi kuko hari uburyo bwinshi bwakoreshwa amajwi akajya hanze ati nta mpamvu nimwe ihari yatuma dushinja Muheto ntirengagije ko nabyo byashoboka ari nayo mpamvu dukwiye kubirekera ababishinzwe.

Joel yasoje asaba abantu kwirinda kwivanga no gushinja ahubwo bakabirekera ababishinzwe cyane ko nta muntu ukomeye kurusha itegeko.