Print

Umunyamerikakazi yarenzwe n’ibyishimo kubera ibyo yakorewe na Polisi y’u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 May 2022 Yasuwe: 2957

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu ku wa Mbere tariki ya 2 Gicurasi, yafashe abagabo 2 bagize uruhare mu kwiba igikapu cy’Umunyamerikakazi witwa Kirsten Dodroe, kirimo ibintu bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1,300,000.

Ubu bujura bwabereye mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Kanama, Akagari ka Karambo, Umudugudu wa Mariba, ubwo abanyeshuri 10 n’uwari ushinzwe kubayobora baturuka mu bihugu bitandukanye biga mu ishuri rya UGHE (University of Global Health) riherereye mu murenge wa Butaro, bari mu butembere mu duce dutandukanye tugize Akarere ka Rubavu.

Aba banyeshuri ku itariki ya 01 Gicurasi ubwo bari barimo gusura ahantu hatandukanye mu Karere ka Rubavu harimo n’ishyamba rya Gishwati bwaje kubiriraho bashinga amahema bararyama, ibikapu byabo babibitsa mu nzu y’ikaragiro ry’amata ryitwa MCC (Milk Collection Center), ari naho igikapu cy’umwe muri bo w’umunyamerikakazi cyaje kwibirwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abafashwe ari abagabo 2, ari bo Tuyishime Theogene umukozi w’iri karagiro, na Nshimiyimana Vedaste umushumba w’inka.

Yagize ati: “Aba bajura bakinguye urugi rw’iyi nzu yari ibitsemo ibikapu by’aba bakerarugendo maze bakuramo igikapu cy’uwitwa Kirsten Dodroe w’Umunyamerika bivugwa ko cyarimo ibintu bifite agaciro ka 1.300.000, ba mukerarugendo bakimara kubura igikapu nibwo bahamagaye Polisi bamemenyesha ko bibwe.”

Yakomeje agira ati:”Polisi ifatanije n’inzego z’ibanze yahise itangira ibikorwa byo guhiga abo bajura, ku ikubitiro hafashwe umukozi w’iri karagiro witwa Tuyishime Theogene, akimara gufatwa yavuze ko yafatanije n’umushumba witwa Nshimiyimana Vedaste ari na we wajyanye igikapu.

Polisi yahise itangira ibikorwa byo kumushakisha afatirwa mu Karere ka Ngororero, mu murenge wa Muhanda afite bimwe mu bikoresho yakuye muri cya gikapu, bamusatse banamusangana udupfunyika tw’urumogi 10, anerekana aho yari yahishe igikapu mu ishyamba rya Gishwati.”

SP Karekezi yihanangirije abantu bose bafite ingeso yo kwiba kubireka kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, anasaba abantu baturiye za Parike kujya bubaha abantu baza gusura ibyiza by’igihugu kuko uretse kuba binjiriza igihugu amafaranga binahesha isura nziza igihugu cyacu.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Kanama ngo hakomeze iperereza mu gihe ibyibwe byashyikirijwe nyirabyo.

Uyu Munyamerikakazi yashimiye Polisi y’u Rwanda n’abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano kugira ngo igikapu cye kigarurwe.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Ingingo ya 263 yo muri iri tegeko ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange