Print

Imodoka ya APR FC yakoze impanuka igiye gukina na Marines FC [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 May 2022 Yasuwe: 2629

Ikipe ya APR FC yakoze impanuka ya bisi yari itwaye abakinnyi bayo ijya gukina na Marines i Shyorongi mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro.Iyi mpanuka nta mukinnyi wayikomerekeyemo bose bameze neza.

Amakuru agera ku UMURYANGO,aravuga ko imodoka ya APR FC yabuze feri hanyuma iragenda igonga iriya twegerane[Hiace] hanyuma nayo iragenda igongana na FUSO yazamukaga zose zirahagarara.

Nkuko byagaragaye mu mafoto yagiye hanze ku mbuga,imodoka ya APR FC yagonze inyuma iyi modoka itwara abagenzi ya Hiace bivugwa ko zamanukaga i Shyorongi aho APR FC ikorera imodoka

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana umubare w’abakomerekeye muri iyi mpanuka gusa Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rivuga ko ntawapfiriye muri iyi mpanuka.

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwatangaje ko abakinnyi ndetse n’abandi bari mu modoka yabo berekeza kuri stade ya Kigali i Nyamirambo bagakora impanuka ari bazima nta n’umwe wagize ikibazo.

Ikipe ya APR FC yamaze kugera kuri stade ya Kigali aharabera uyu mukino nyuma y’iyi mpanuka ndetse amakuru ahari nuko umukino wayo na Marines FC uraba mu kanya saa 15H00.