Print

Kamonyi:Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri arashinjwa gukubita umunyeshuri bikabije

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 5 May 2022 Yasuwe: 3034

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina avuga ko iki kibazo cyo guhana abanyeshuri cyabaye mu Mu ntangiriro z’iki cy’umweru tariki ya 2 Gicurasi , ariko bakaba bakimenye ku mugoroba wo ku wa Kabiri taliki ya 03 Gicurasi 2022.

Uyu muyobozi avuga ko bakimara kumenya ko Umuyobozi w’Ikigo yakubise aba banyeshuri bihutiye kuhagera kugira ngo basuzume imiterere y’ikibazo.

Ati: ”Ubu niho turi kandi turi kumwe n’inzego z’Ubushinjacyaha.”

Ndayisaba yavuze ko nta makuru arambuye bari bamenya, gusa akavuga ko kuba aba banyeshuri bakubiswe bagakomereka bisa n’ibyatunguye Umuyobozi w’Ishuri.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke cyahawe amakuru n’ubuyobozi bw’Umurenge yemeza ko abo bana banze kujya mu Ishuri kwiga, baraganirizwa ntibaganduka kugeza ubwo uwo Muyobozi yafashe icyemezo cyo kubahana biri kuri uru rwego.
Umuyobozi w’Ikigo Saint Ignace mu buzima busanzwe ni Padiri. Ababonye ifoto y’umwe mu bana bakubiswe batangajwe n’uburyo Umuyobozi yabahannye kuri ruriya rwego, by’umwihariko bakaba ari abana b’abakobwa.

Kuri ubu makuru ahari n’uko umuyobozi w’ikigo cya Saint Ignace yamaze gutabwa muri yombi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB yatangaje ko Padiri yatawe muri yombi.

Dr Murangira B Thierry Umuvugizi wa ruriya rwego yagize ati “Yafunzwe, arakurikiranwa afunze.”

Turacyashakisha amakuru arambuye ku byaha yaba akekwaho, ariko gufungwa kwa Padiri byatangiye guhwihwiswa mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa Gatatu, bivugwa ko “akurikiranyweho gukubita abanyeshuri.”

Sorce:UMUSEKE