Print

Umushahara w’Umurengera ukomeje kurikoroza mu ikipe ya PSG

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 May 2022 Yasuwe: 1081

Ikipe ya Paris Saint-Germain irashaka kugabanya umushahara w’abakinnyi bayo uri hejuru cyane nyamara batabasha gutanga umusaruro ufatika muri UEFA Champions League.

Igitangaje, abakinnyi 18 muri 20 ba mbere mu guhembwa akayabo muri shampiyona y’Ubufaransa bakinira PSG.

Abakinnyi 2 ba Monaco,Wissam Ben Yedder na Cesc Fabregas nibo bisanze ku rutonde rw’abakinnyi 20 bahembwa agatubutse mu Bufaransa, hamwe n’abakinnyi ba PSG.

Ariko nk’uko L’Equipe ibivuga, Ligue 1 izafata ingamba zo kugenzura imari ya PSG cyane ko Lionel Messi na Neymar binjiza miliyoni 1.6 z’amapound bombi buri cyumweru.

DNCG, urwego rw’imari rushinzwe kugenzura amakonte y’amakipe yo mu Bufaransa, ruzasaba ko nta kipe igomba gutanga imishahara irenga 70 ku ijana yayo yinjiza.

PSG, birumvikana ko irenza ijanisha ryateganijwe.

Muri iki gihe umushahara w’abakinnyi ba PSG iheruka gutwara Ligue 1 uri hafi kungana na 91 ku ijana by’ibyo yinjiza.

Ibi bivuze ko PSG igomba kugabanya cyane.

Bumwe mu buryo bashobora kugabanyamo umushahara, ni ukugurisha Neymar.

Neymar yinjiye muri PSG muri 2017 aguzwe miliyoni 198 z’amapawundi ahita aca agahigo ku isi mu kugurwa menshi.


PSG iyoboye Ubufaransa mu guhemba agatubutse